BREAKING

Imikino

Rayon Sports yasezerewe na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup

Ikipe ya Rayon Sports yasezerewe muri CAF Confederation Cup nyuma yo gutsindwa na Singida Black Stars yo muri Tanzania ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Azam Complex i Dar es Salaam kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025.

Ikipe y’i Nyanza yari yatsinzwe umukino ubanza i Kigali, bituma iviramo ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Gloire Tambwe Ngongo ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports ku munota wa 37, ariko Idriss Diomande na Anthony Trabi batsinda ibitego bibiri byafashije Singida Black Stars gukomeza.

Rayon Sports yananiwe kongera gusubiramo amateka yo mu 2018 ubwo yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup, mu gihe Singida Black Stars izahura n’izakomeza hagati ya Flambeau du Centre y ‘ I Burundi na Al Akhda yo muri Libya

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts