BREAKING

Amakuru

Rayon Sports y’Abagore yakatishije itike ya ½ muri CECAFA

Rayon Sports y’Abagore yakatishije itike ya ½ muri CECAFA nyuma yo kunganya na Top Girl

Ikipe ya Rayon Sports Women Football Club (WFC) yanganyije 0-0 na Top Girls yo mu Burundi mu mukino w’Umunsi wa Kabiri w’amatsinda ya CECAFA Women’s Champions League Qualifiers, wakiniwe kuri Ulinzi Sports Complex kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025.

Rayons Sport WFC yabonye itike ya 1/2 cya CECAFA

Rayon Sports WFC yari yatsinze CBE yo muri Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino ubanza, bityo uyu munsi yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze iyoboye itsinda B. Umutoza wayo ntiyahinduye abakinnyi, kuko yabanje mu kibuga 11 bari batangiye umukino ubanza.

Nubwo itabonye amanota atatu, ariko inota rimwe yabonye riyongeraho amanota atatu yari imaze kugira, bituma ikomeza kugira amanota ane ayihesha itike yo gukomeza muri ½ cya CECAFA, itanga itike yo kwitabira CAF Women’s Champions League.

Mu itsinda B, CBE yo muri Ethiopia nta nota na rimwe ifite, mu gihe Top Girls ifite inota rimwe. Umukino uzahuza aya makipe yombi ni wo uzagena niba Rayon Sports izazamuka ari iya mbere cyangwa iya kabiri mu itsinda.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts