BREAKING

AmakuruImikino

Rayon Sports y’ abagore yatwaye Shampiyona ku ncuro ya 3 yikurikiranya

Ikipe ya Rayon Sports WFC yongeye kwandika amateka, yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma yo gutsinda Muhazi United WFC igitego 1-0.

Uyu mukino wa nyuma wabereye mu Nzove kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026, aho Gikundiro yari ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe, mu gihe Police WFC yari iyikurikiye ku mwanya wa kabiri yasabwaga gutsinda ku kinyuranyo kinini cyane cy’ibitego.

Ni umukino watangiye utuje amakipe yombi yigana, uburyo bw’ibitego bukaba buke cyane. Mu gice cya mbere, Rayon Sports yagerageje kugera ku izamu binyuze mu mipira ya kure yatewe na Nguema Odette, ariko ntibyagira icyo bitanga.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri, Muhazi United yakomeje gukina yugarira cyane, mu gihe Rayon Sports yakomezaga gusatira ishaka igitego cy’intsinzi. Ku munota wa 65, Gikundiro Scholastique yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Usanase Djamila ararigarura.

Icyakora ku munota wa 70, Gikundiro Scholastique yongeye kugerageza ishoti rya kure maze rirenga umunyezamu, atsinda igitego rukumbi cyahesheje Rayon Sports intsinzi n’igikombe.

Umukino warangiye Rayon Sports WFC itsinze igitego 1-0, yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Muri uyu mwaka, FERWAFA yazamuye ibihembo, aho Rayon Sports yahembwe miliyoni 20 Frw, Police WFC ihabwa miliyoni 15 Frw, iya gatatu ihabwa miliyoni 10 Frw, iya kane ihabwa miliyoni 8 Frw, iya gatanu ihabwa miliyoni 6 Frw, mu gihe iya gatandatu yahawe miliyoni 4 Frw.

Nyuma yo kwegukana igikombe, Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yagaragaje ibyishimo byinshi anashimira abakinnyi n’abafana.

Yagize ati: “Urugamba ntabwo rwari rworoshye, twasoje twegeranye cyane na Police WFC. Ni ibyishimo kuri twese.”

Yanavuze ko amafaranga batsindiye azafasha kubaka ikipe ikomeye izahagararira u Rwanda neza mu marushanwa ya CECAFA Women’s Club Championship ndetse na CAF Women’s Champions League, by’umwihariko azabera mu Rwanda.

Ati: “Tugiye kongeramo imbaraga kugira ngo tuzerekane ko dushoboye kugera kure, cyane cyane mu matsinda.”

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts