BREAKING

Imikino

Rayon Sports WFC yatsinzwe kuri Final ya CECAFA

Rayon Sports y’Abagore yatsinzwe na JKT Queens igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wa CECAFA wabereye muri Kenya kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025.

JKT Queens yatsinze Rayons Sport 1-0 ku mukino wa nyuma wa CECAFA

JKT Queens yafunguye amazamu ku munota wa gatanu, ubwo umunyezamu wa Rayon Sports, Ndikumana Angeline, asohokaga nabi umupira Winfrida Gerald akawushyira mu izamu. Nyuma y’icyo gitego, ikipe yo muri Tanzania yakomeje gusatira, ariko ab’inyuma ba Rayon Sports bakomeza kwitwara neza.

Rayon Sports y’Abagore yatsinzwe na JKT Queens igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wa CECAFA

Rayon Sports yagerageje kwishyura igitego mu gice cya mbere, ariko yahererekanyaga umupira  nabi kandi akenshi wakinirwaga hejuru, bituma igice cya mbere kirangira ari 1-0 cya JKT Queens. Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakinnye nabi, bituma kugerageza guhererekanya umupira no gusatira bigorana. Umutoza Rwaka Claude, wa Rayons Sport yakoze impinduka zitandukanye, ariko kubona igitego cyo kwishyura bikomeza kwanga.

Winfrida Gerald watsindiye JKT Queens

Umukino warangiye JKT Queens itsinze Rayon Sports y’Abagore 1-0, ibona itike yo kuzahagararira CECAFA muri CAF Champions League. Nubwo batsinzwe, Rayon Sports yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yarenze amatsinda muri iri rushanwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts