BREAKING

Imikino

Police FC yegukanye igikombe cy’ Inkera y’ Abahizi yateguwe na APR FC

Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe cy’ irushanwa Inkera y’ Abahizi ryateguwe n’ ikipe y’Ingabo z’ Igihugu APR FC.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ amakipe ane arimo APR FC yariteguye, AS Kigali, Police FC na AZAM FC yaturutse muri Tanzania ryasojwe kuri icyi cyumweru tariki 24 Kanama 2025 nyuma y’ icyumweru rikininwa.

Ubwo ryari rigeze ku munsi waryo wa nyuma kuri iki cyumweru, habaye imikino ibiri yombi yakiniwe kuri Stade Amahoro i Remera aho habanje uwa AS Kigali na Police FC, uyu ukaba waje kurangira ari ubusa ku busa maze hitabazwa penaliti, aho Police FC yinjije 5 kuri 3 za AS Kigali.

Police FC yatwaye Igikombe cy’ Inkera y’ Abahizi

Nyuma y’ uyu mukino hakurikiyeho uwa APR FC na AZAM FC guhera ku isaa kumi n’ebyiri z’ umugoroba

Uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC ari yo ihererekanya neza ndetse rutahizamu wayo Djibril Ouattara abona uburyo butari buke imbere y’izamu.

Abakinnyi ba APR FC bahanganye n’ aba AZAM FC

APR FC yakomeje gusatira ariko umunyezamu wa Azam FC, Zuberi Foba akomeza kuba ibamba. Ku munota wa 24 ikipe y’Ingabo z’Igihugu yabonye penaliti ivuye ku ikosa ryakorewe William Togui ariko itewe na Djibril Ouattara umunyezamu wa AZAM FC ayikuramo.

Djibril Ouattara wa APR FC yigaragaje muri uyu mukino

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Azam FC yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Zidane Sereri kivuye ku makosa Aliou Souane yakoze aha umupira nabi umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre.

Abakinnyi ba APR FC bahanganye n’ aba AZAM FC

Mu gice cya kabiri APR FC yaje isatira ngo irebe uko yakwishyura ariko biza kurangira ku munota wa 54 Azam FC iyitsinze icya kabiri cya Yahya Zayd.

Umukino waje kurangira ari ibitego biriri bya Azam FC ku busa bwa APR FC.

Muri rusange rero nyuma y’uko amakipe yose yitabiriye iri rushanwa yagiye ahura, Police FC ni yo yasoje ari iya mbere n’amanota atandatu n’ igitego cyimwe izigamye, mu gihe AZAM FC yaje ku mwanya wa kabiri, igakurikirwa na AS Kigali ku mwanya wa gatatu, na ho APR FC ikaza ku mwanya wa nyuma.

Abatoza n’abakinnyi ba Police FC bishimira igikombe cy’ Inkera y’Abahizi

Ikipe y’ Ingabo z’ Igihugu, APR FC yateguye iri rushanwa ikaba yasoje nta nota na rimwe ibonye muri iyi mikino, mu ghe izo yari ihanganye na zo buri imwe yatsinze imikino ibiri ibiri.

Ubwo Police FC yinjiraga mu kibuga iherekejwe n’abana bo muri Academy ya APR FC
Abakinnyi ba AS KIGALI na Police FC baramukanya mbere y’ umukino

Irushanwa Inkera y’ Abahizi rikaba ryarateguwe n’ ikipe y’ Ingabo z’ Igihugu mu rwego rwo kwitegura neza umwaka mushya w’ imikino wa 2025/2026, cyane ko iyi kipe ari nayo izaserukira u Rwanda mu irushanwa ry’ amakipe yahize aya ndi muri Afurika , CAF Champions League.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts