BREAKING

AmakuruImikino

Police FC yanganyije na APR FC 1-1 mu mukino w’ ishiraniro

Police FC yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’ umunsi wa 21 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, umukino witabiriwe n’abafana benshi kandi urangwa n’ishyaka ku mpande zombi.

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

Uyu mukino wasifuwe na Ishimwe Jean Claude, yungirijwe na Mutuyimana Dieudonne na Nsengiyumva Jean Paul, mu gihe umusifuzi wa kane yari Irafasha Emmanuel.

Uyu mukino wasifuwe na Ishimwe Jean Claude, yungirijwe na Mutuyimana Dieudonne na Nsengiyumva Jean Paul, mu gihe umusifuzi wa kane yari Irafasha Emmanuel.

APR FC yinjiye mu mukino ifite inyota yo gukomeza kuyobora urutonde, itangira isatira bikomeye. Ku munota wa 15, Mugisha Gilbert yateye ishoti rikomeye ryakubise umutambiko w’izamu.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Police FC na yo ntiyicaye. Ku munota wa 20, Ani Elijah yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe, awukuramo awushyira muri koruneri.

Mu minota yakurikiyeho, APR FC yongeye kubona amahirwe akomeye, aho rutahizamu William Togui na we yateye ishoti rikubita ku giti cy’izamu. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Richard Kilongozi wa Police FC yazamukanye umupira neza, ateye ishoti rikomeye rikubita igiti cy’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, ariko buri ruhande rwerekanye ubushake bwo gutsinda.

Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje kurangwa no gusatira ku mpande zombi. Ku munota wa 59, APR FC yabonye coup-franc iterwa na Ruboneka Jean Bosco, aha umupira Mugisha Gilbert ateye ukubita igiti cy’ izamu

Ku munota wa 67, Djibril Ouattara yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC, atsinda igitego ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Niyongira ntiyabasha kurihagarika.

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Police FC yasaga n’iyacitse intege hagati mu gice cya kabiri, cyane cyane mu minota ya 75 aho icyuho cy’abakinnyi ba Henry Msanga na Byiringiro Lague cyagaragaye. Icyakora, mu minota ya nyuma, iyi kipe yazamutse ishaka igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 90+7, Nsabimana Eric uzwi nka “Zidane” yatsinze igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Police FC, yishima akuramo umwambaro, ibyatumye ahabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri, ivamo umutuku.

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Uko amakipe ahagaze ku rutonde

Uyu mukino wasize APR FC iyoboye by’agateganyo urutonde n’amanota 39, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 35. Ikipe ya Police FC imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda mu mikino yo kwishyura.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts