BREAKING

Imikino

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi ari mu Rwanda

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yaraye itangaje ko ubuyobozi bwayo bwahuye na Perezida wa UCI kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024,    bakaganira ku myiteguro ya Shampiona y’Isi izaba tariki 21-18 Nzeri 2025.

Lappartient yaganiriye na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Nelly Mukazayire na Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson.

Shampiyona y’Isi y’Isiganwa ry’Amagare ni irushanwa riba buri mwaka ritegurwa na UCI. Rihuriza hamwe abakinnyi bakomeye baba bahagarariye ibihugu byabo. Irizaba mu 2025 rizabera mu Mujyi wa Kigali ari n’inshuro ya mbere ribereye muri Afurika.

Abasiganwa bazarushanwa mu buryo busanzwe bujya guhura n’ubwakinwe muri Tour du Rwanda yasojwe uyu mwaka, aho harimo ibyiciro byo gusiganwa bisanzwe, gusiganwa n’ibihe ku muntu ku giti cye (ITT) ndetse no gusiganwa n’ibihe nk’ikipe (TTT), mu bagabo, abagore n’abana.

Abantu barenga ibihumbi 20 ni bo bitezwe kuba bari mu Rwanda mu gihe cy’iri rushanwa harimo n’abakinnyi bagera ku bihumbi bitanu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient, yasuye Minisiteri ya Siporo

Imyiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda irarimbanyije

Shampiyona y’Amagare izabera mu Rwanda ni yo ya mbere izaba iberereye muri Afurika

Minisiteri ya Siporo yakiriye Perezida wa UCI uri mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare igeze

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts