Kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Werurwe 2025, muri Village Urugwiro Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro y’Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba.

Nyuma yo kumva indahiro ye, Perezida Paul Kagame yashimiye RIB ku ntambwe ishimishije yateye mu bugenzacyaha mu myaka umunani ishize, agaragaza ko uru rwego rwabaye inkingi ya mwamba mu mutekano w’u Rwanda.
Yagize ati “Mu myaka umunani gusa ishize RIB ishinzwe, yateye intambwe ikomeye mu bugenzacyaha kandi yabaye inkingi ikomeye y’umutekano mu igihugu cyacu.”
Perezida Paul Kagame yagarutse ku byago bikomeje kwiyongera biterwa n’amatsinda y’abanyabyaha mpuzamipaka bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagirire abantu nabi, kimwe n’izamuka ry’ibyaha by’ubukungu, birimo uburiganya mu ishoramari ndete n’ibindi bikorwa bigamije gushuka abantu no kubanyaga ibyabo, kandi ibyo byose bigira ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage. Yashimangiye ko hakenewe imbaraga nyinshi mu guhangana n’ibi bibazo.
Yagize ati”Tugomba gukoresha imbaraga zose dufite, tugahangana n’izi mpinduka no gukomeza , kubaka ubushobozi bwacu mu bugenzacyaha binyuze mu bushakashatsi busesuye ku byaha, gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibimenyetso ndetse no gukoresha uburyo bushya bushingiye ku bumenyi, ndetse noneho hasigaye hariho n’ubwenge buhangano (Artificial intelligence) ibyo byose nibyo abantu bakoresha twubaka ubushobozi bwacu.”
Perezida Paul Kagame kandi yibukije RIB ko ikwiriye gukomeza gufatanya n’inzego bireba kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza.
Yagize ati “Kuba inyangamugayo na byo bikwiye kwitabwaho. Abanyarwanda bakwiye kugira inzego zibakorera akazi bifuza kandi bakanazizera.Nta mwanya abantu bakwiriye kwemera uw’intege nke, imyitwarire idakwiye cyangwa imikorere idasobanutse. Ibyo, abakoresha ubunyamwuga ntibakwiye kubyihanganira ahubwo ni ukubirwanya.”
Col Pacifique Kabanda Kayigamba yari asanzwe ari umushinjacyaha mu rukiko rwa Gisirikare akaba asimbuye col.Ltd Janot Ruhunga, wari usoje manda .











