Perezida wa Republika y’ U Rwanda Paul Kagame akaba n’ Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yaganirije abasirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza barenga 6000 barangije imyitozo bakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Ntara y’Iburasirazuba.
Village Urugwiro, ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byavuze ko iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 25 Kanama 2025 ubwo aba bakozi b’inzego eshatu z’umutekano barangizaga imyitozo ya gisirikare.
Mu ruzinduko rwe muri iki kigo Abofisiye basoje imyitozo, beretse Perezida Kagame amasomo akubiye muri bimwe mu byo bize, arimo ajyanye n’uburyo bwo kuyobora urugamba.
