Kuri iki cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Dakar muri Senegal aho yitabiriwe inama yiswe Africa Food Systems Forum 2025. Ku kibuga cy’ indege akaba yakiriwe na mugenzi we wa Senagal Perezida Bassirou Diomaye Faye
Ni inama ibera mu nyubako ya CICAD ndetse no mu Diamniadio Expo Center i Dakar, ikaba ikazasozwa ku wa 5 Nzeri 2025.
Ubusanzwe iyi nama ni imwe mu zikomeye ku mugabane wa Afurika ziganira ku buhinzi n’umutekano w’ibiribwa. Uyu mwaka ikaba ifite nsanganyamatsiko igira iti:
“Urubyiruko rwa Afurika ku isonga mu bufatanye, udushya no gushyira mu bikorwa impinduka mu buhinzi n’ibiribwa”.
Insanganyamatsiko yatoranyijwe hagamijwe kwerekana uruhare rukomeye rw’urubyiruko mu guhindura ejo hazaza h’imirire n’ubuhinzi bwa Afurika binyuze mu kwihangira imirimo, udushya n’ imiyoborere myiza.
Biteganyijwe ko izitbirwa n’abasaga 5,000, barimo abakuru b’ibihugu, ba Minisitiri, abayobozi b’inzego z’ibikorwaremezo n’ubucuruzi, abashakashatsi, abahinzi, abafatanyabikorwa mu iterambere n’urubyiruko rw’abanyamuryango bashya mu bucuruzi.
Ikazibanda kandi ku ngingo zirimo guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku buhinzi buyobowe n’urubyiruko, gukoresha ubwishingizi mu buhinzi hagamijwe kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ibiza, guteza imbere ubufatanye bwihariye bwibanda ku matsinda akunda kwibagirana arimo urubyiruko rwirukanwe mu byabo n’abantu bafite ubumuga, no kwerekana isano iri hagati y’imirire, ubuhinzi n’ubuzima rusange.
Iyi nama ubusaznwe yitwaga African Green Revolution Forum (AGRF), yatangiye kuba kuva mu mwaka wa 2010. Mu 2022 yahinduye izina kugira ngo ibe urubuga rugamije kwagura ibiganiro ku bijyanye n’ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa bitagarukira ku nama ngarukamwaka gusa.
Kuri iyi nshuro, Senegal yakiriye iyi nama ikurikira iyo mu mwaka ushize yabereye mu Rwanda, i Kigali, guhera ku itariki ya 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024 mu nyubako ya Kigali Convention Centre.