Umukuru w’Igihugu yavuze ko yifuzaga ko abahungu be bose bajya mu gisirikare, ariko imfura ye, Ivan Cyomoro Kagame, yahisemo inzira y’ubucuruzi. Anasubiza abavuga ko ategura umukobwa we Ange Kagame kuba Perezida, ashimangira ko abana be ari Abanyarwanda nk’abandi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko yifuzaga ko abahungu be bose bajya mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ariko imfura ye, Ivan Cyomoro Kagame, yamubwiye ko atifuza kuba umusirikare, ahubwo ko yifuza gukora ubucuruzi n’ishoramari.
Perezida Kagame yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, ubwo yaganirizaga abayobozi n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, ihuriro rihuza abayobozi bakuru b’igihugu n’abahoze bari mu nzego z’ubuyobozi, hamwe n’abafasha babo.
Yagize ati: “Bamaze gukura ndabibabwira barabyemera ariko umwe arampakanira, arambwira ngo siko numva nshaka kumera. Ndamubwira nti kora ibyo ushaka, niba udashaka kujya mu gisirikare, kora ibyo wumva ushaka gukora. Ambwira ko ashaka gukora ubucuruzi no gukorera amafaranga.”

Perezida Kagame yavuze ko uyu muhungu we yanamubwiye ko igihe abandi bavandimwe be bazaba bari mu bindi, azabafasha mu byo akora,
Ati: “Arambwira ngo mwebwe muzaba muri mu bindi, ariko njye ndashaka kuzabatunga.”

Abahungu babiri ba Perezida Kagame mu gisirikare
Ku wa 3 Ukwakira 2025, Brian Kagame, bucura bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare muri Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.
Yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Captain Ian Kagame, uri mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko yari yabasabye kubanza kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mbere yo kwinjira mu gisirikare, ariko barabyanga, bamubwira ko bashaka kubanza kwinjira mu gisirikare bakazakomerezamo n’amasomo.
Yagize ati: “Babiri bajya mu gisirikare nari nabanje kubabuza ngo babanze bige, ariko barambwira ngo mu gisirikare naho habamo kwiga. N’ubwo inzira banyuramo irimo ibibazo byinshi, nta kibazo mbibonamo.”

“Ntawe nategura kuba Perezida” – Perezida Kagame
Perezida Kagame yanavuze ku makuru akunze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari gutegura umukobwa we Ange Kagame ngo azayobore igihugu.
Ati: “Ejo bundi nabonye bavuga ngo ntegura umukobwa wanjye kuba Perezida. Ariko njyewe uwanteguye ni nde? Nta muntu wanteguye, sinanategurwa. Ntabwo nagira umuntu Perezida, kandi bishoboka ko na we atanabishaka.”

Yongeyeho ko abana be ari Abanyarwanda nk’abandi, bafite uburenganzira bwo kubaho ubuzima busanzwe.
Yagize ati:“Kuri njye, umuryango wanjye n’abana banjye ni Abanyarwanda nk’abandi, bakwiye kubaho nk’uko abandi babaho.”









