BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yatangije inama y’ ishyirahamwe ry’ umukino w’ amagare ku Isi

Perezida Kagame yitabiriye inama y’ ishyirahamwe ry’ umukino w’ amagare ku Isi (UCI) yatareniye i Kigali kuri uyu wa wakane tariki 25 Nzeri 2025.

Mu Ijambo rye, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagarutse ku kuba u Rwanda rwakiriye irushanwa ry’ Isi ry’ umukino wa magare aho yagaragaje ko kwakira amarushanwa akomeye ku rwego rw’Isi ari amahirwe akomeye ku Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rwarakiririye iri rushanwa ari intambwe yerekana ko umugabane wose utangiye kwera imbuto. Yongeyeho ko abakinnyi benshi bo muri Afurika bari kubona amahirwe yo kwitoreza ku rwego rwo hejuru, bikabafasha kugera ku rwego rwisumbuye.

Ati: “Tubona siporo nk’umusemburo wo gutera imbere n’amahirwe, ndetse kwakira amarushanwa yo ku rwego rw’Isi byongera iterambere mu buryo bwihuse ndetse bigakuba ikibivamo.”

Perezida Kagame ari kumwe na David Lappartient, Perezida wa UCI

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bumva ko ibihugu bito cyangwa bitamenyerewe bidashobora kwakira amarushanwa akomeye, avuga ko iyo myumvire yasizwe n’amateka idakwiye kugumaho. Yagize ati: “Iyo Afurika cyangwa ikindi gihugu kitamenyerewe gitoranyijwe ngo cyakire igikorwa, byakiranwa gushidikanya ndetse kenshi bamwe bakifuza ko cyacyamburwa. Ku bumva ko kwakira ibikorwa byo kuri uru rwego bigomba kwiharirwa na bake, iyo myumvire ntikigezweho ndetse ntikwiye.”

Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amagare (UCI), David Lappartient, ku bunyangamugayo n’imiyoborere ishingiye ku mucyo. Yamugereranyije n’uwatsindiye “umudali wa Zahabu” mu gushyigikira ibitekerezo biganisha ku iterambere rya siporo ku rwego rw’Isi.

Ati: “Ndashaka kugushimira, mu izina ry’u Rwanda, ku bunyangamugayo n’ubushake bwo guhagurukira gushyigikira ibiri mu murongo mwiza ndetse bikwiye. Inzego ziyobora siporo zifite inshingano zo gukingura amarembo, zigaha rugari abandi kandi ni byo tubona UCI iri gukora. Turabibashimira mwese.”

Perezida Kagame yitabiriye inama ya UCI

Perezida Kagame yibukije kandi ko gushora imari muri Afurika ari ugushora mu gace k’Isi kagenda gafata indi ntera mu iterambere. Yavuze ko ibyo bigaragarira mu nzego zitandukanye zirimo guteza imbere impano z’abakinnyi, guteza imbere inganda, guteza imbere imyitozo igezweho, ubukerarugendo ndetse no kwakira ibikorwa by’amahanga.

Iyi nama yateraniye mu Rwanda mu gihe hakomeje no kubera Shampiyona y’Isi y’amagare yatangiye ku cyumweru gishize ikazasozwa ku cyumweru tariki 28 Nzeri.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts