BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yatangije inama mpuzamahanga ku mutekano iri kubera mu Rwanda

Umukuru w’ igihugu, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku mutekano muri Afurika (ISCA) iri kubera I Kigali.

Interanational Security Conference on Africa (ISCA), ni inama iri kubera mu Kigali Convention Center guhera kuri uyu wambere tariki 19 Gicurasi 2025. Ikaba yitabiriwe n’abayobozi b’ ingeri zitandukanye ku rwego rw’ Afurika ndetse no ku Isi.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kwita ku nkingi yo kwishakamo ibisubizo biyifasha kwirindira umutekano.  Yirinda ko ukomeza kujya mu maboko y’amahanga kuko mu myaka myinshi yashize bikorwa n’abandi, nta musaruro byatanze.

Umukuru w’igihugu cy’ U Rwanda yagize ati: “Kuva kera umutekano wacu wafatwaga nk’umutwaro ugomba kwikorerwa n’abandi. Tugiramo uruhare ruto cyane ntihagire inyungu zijyanye n’uburyo tubayeho cyangwa ubushake bwacu. Iyi mikorere ntiyatanze umusaruro haba kuri Afurika no ku Isi.”

Muri Kigali Convention Center hari kubera inama mpuzamahanga ku mutekano muri Afurika

Perezida Kagame yagaragaeje kandi ko ubusugire bw’ igihugu butagarukira gusa kukurinda umutekano w’ imipaka yacyo ko ahubwo ko binakomereza mu kwiyemeza kwirindira umutekano nka Leta ndetse n’ umugabane wose.

Yakomeje avuga ko hakenewe kongerera imbaraga inzego z’umugabane w’ Afurika by’umwihariko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ndetse n’ Akanama kawo k’ umutekano  kugira ngo bibashe kujya bikemura ibibazo by’umutekano ku mugabane.

Muri iryo jambo rye kandi, Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko inkingi y’ umutekano ijyana n’imiyoborere kandi iyo kimwe gihungabanye bituma n’ ikindi kitagira umusingi gishingiyeho. Aha akaba yashimangiye ko umutekano n’imiyoborere myiza bidahari nta kwizerana kandi nta n’ iterambere rifatika ryagerwaho.

Yashimangiye ko umutekano w’ibihugu bya Afurika uzagerwaho binyuze mu bufatanye burenga gusangira amakuru gusa ahubwo hakiyongeraho n’ubushake mu mikoranire. Ko nta gihugu cyagira umutekano kibaye nyamwigendaho kuko ibyago bitareba imipaka nk’ibyorezo. Kandi ko nk’ ibitero by’ikoranabuhanga bikwirakwira byihuse kurusha uko ibihugu bihangana na byo ariko ko ubufatanye bugomba kurenga gusangira amakuru gusa.

Mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga ku mutekano muri Afurika ISCA

Ibi Perezida Kagame akaba yavuze ko bigomba gukorwa mu buryo bufite umurongo uhamye, harimo ubushake ndetse no guhanga ibishya.

Na ho mu ijambo ry’ Umuyobozi w’Inama Ngishwanama ya ISCA ,Moussa Faki Mahamat yavuze ko umutekano w’ Afurika ukwiye kubakirwa ku bisubizo bya Afurika kandi byatanzwe n’Abanyafurika hanibandwa ku gukumira ibiteza umutekano muke aho guhangana n’ingaruka zabyo.

Iyi nama mpuzamahanga ku mutekano muri Afurika iri kubera I Kigali, biteganyijwe ko izamara iminsi ibiri.              Ni inama izatangirwamo ibiganiro n’ inzobere zitandukanye mu by’ umutekano n’ ubuyobozi kuri uyu mugabane wa Afurika ndetse n’ ahandi ku Isi.

Kimwe mu biganiro biteganyijwe muri iyi inama, ni ikiganiro kizatangwa na Paula Ingabire, Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo w’ U Rwanda afatanyije na Noordin Haji Umuyobozi mukuru w’ Urwego rw’ ubutasi rwa Kenya ndetse na Hadji Janev Metodi, Umwarimu w’ amategeko mu ishuri rya gisirikari muri Macedoniya. Bakazatanga ikiganiro kirebera hamwe uburyo bwo kurinda ibikorwaremezo by’ ibanze ngo bitagabwaho ibitero by’ ikoranabuhanga.

Moussa Faki Mahamt wabaye Perezida wa Komisiyo ya AU ubu ni umuyobozi w’inama ngishwanama ya ISCA

Binateganyijwe kandi ko bamwe mubitabiriye iyi nama, kuwa gatatu tariki 21 Gicurasi 2025 bazasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’ Ingoro y’ amateka yo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu iri mu nyubako Inteko nshingamategeko y’ U Rwanda ikoreramo ku Kimihurura.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts