Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasezeye kuri Ozonnia Ojielo wari Umuhuzabikorwa w’amashami ya United Nations mu Rwanda, nyuma yo gusoza inshingano yari amazemo imyaka igera kuri ine.
Aya makuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku wa 8 Werurwe 2026, bivuga ko Perezida Kagame yakiriye Ojielo bagirana ibiganiro byo kumusezeraho.
Itangazo ryashyizwe hanze ryagize riti:
“Uyu munsi ku gicamunsi kuri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, bagirana ibiganiro byo kumusezeraho.”
Ojielo yari yarahawe izi nshingano muri Nyakanga 2022 n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres. Yasimbuye Fodé Ndiaye wari umaze imyaka igera kuri itanu muri izi nshingano kuva mu 2017.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Ojielo yashimiye Perezida Kagame na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye bagiranye mu gihe cy’imyaka ine yari amaze akorera mu gihugu.
Yagize ati:
“Nshimiye cyane Perezida Kagame na Guverinoma y’u Rwanda ku myaka ine y’ubufatanye budasanzwe hagati ya Guverinoma n’Itsinda ry’amashami ya Loni mu Rwanda.”
Yanavuze ko umuntu wese uhereza inshingano ze mu Rwanda asiga afitanye na rwo umubano udasanzwe. Ati:
“Uwigeze gukorera mu Rwanda akomeza kugirana na rwo umubano ubuzima bwe bwose. Warakoze Rwanda.”
Uburambe bwa Ojielo mu mishinga y’iterambere
Ozonnia Ojielo afite uburambe bw’imyaka hafi 30 mu bikorwa bijyanye n’iterambere rirambye, cyane cyane mu mishinga ya Loni yakoreye mu bice bitandukanye bya Afurika ndetse no muri Aziya yo Hagati.
Mbere yo kugirwa Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ojielo yabaye Umuhuzabikorwa w’ayo mashami muri Kyrgyzstan, aho yanahagarariye amashami ya Loni arimo Ishami ryita ku Iterambere (UNDP) n’iryita ku mibereho myiza y’abaturage (UNFPA).
Yanakoze inshingano zitandukanye za Loni mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ethiopia, Kenya na Ghana.
Mbere yo kwinjira muri Loni, Ojielo yakoze akazi gatandukanye karimo kuba umwarimu muri kaminuza, umunyamakuru ndetse n’umushinjacyaha, mu bihugu birimo Ghana, Liberia, Malawi, Namibia, Sierra Leone na Nigeria.
Mu rwego rw’amashuri, afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane yakuye muri Kaminuza ya Ibadan muri Nigeria. Afite kandi impamyabumenyi zitandukanye mu bijyanye n’icungamutungo, amateka n’amategeko yakuye muri Kaminuza zitandukanye zirimo iya Nigeria n’izo mu Bufaransa.
Ubufatanye bwa Loni n’u Rwanda
United Nations ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere, cyane cyane kuva mu 2007 ubwo igihugu cyinjiraga mu bihugu umunani amashami ya Loni akoreramo mu buryo buhuriweho.
Loni yafashije u Rwanda mu igenamigambi ry’iterambere ry’igihe gito n’igihe kirekire, ririmo gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS mu byiciro byayo bitandukanye, ndetse na gahunda yo kwihutisha iterambere izwi nka NST.
Mu mpera za 2024, Loni yatangaje ko izashora agera kuri miliyari imwe y’amadolari ya Amerika mu myaka itanu iri imbere, mu gushyigikira gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cya kabiri (NST2).
Aya mafaranga azifashishwa mu bikorwa birimo guteza imbere ubuhinzi n’ubwihaze mu biribwa, guhanga imirimo, guteza imbere ubukungu n’ikoranabuhanga, kongera ingufu zikoreshwa ndetse no kurengera ibidukikije.









