BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika guhaguruka bagakora kugirango bubake ubukungu burambye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food Systems Forum), aho yasabye Abanyafurika gushyira mu bikorwa ibyo baganira mu nama zitandukanye, kugira ngo bigezweho impinduka zifatika mu buhinzi no mu kwihaza mu biribwa.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kureka ubuhinzi buciriritse, ikabuvugurura bukajyanishwa n’igihe, kugira ngo bugere ku rwego rurambye.

Ubuhinzi buciriritse bukwiye kuvugururwa

Umukuru w’ igihuguc cy’ u Rwanda yagaragaje ko ubuhinzi buciriritse bugomba kuvugururwa kugirango umusaruro waguke

Yagize ati: “Hari ubuhinzi buciriritse bwiganje ahantu henshi tugomba kunoza bukajya ku rwego rurambye. Hari n’ibindi bibazo bikomeye bitugiraho ingaruka, birimo imihindagurikire y’ibihe.”

Yagaragaje ko ikibazo cy’ishoramari rike mu buhinzi gikwiye gukemurwa binyuze mu bufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’abikorera ku giti cyabo ndetse n’ibigo mpuzamahanga, nk’uko u Rwanda rwabigenje.

Urugero ni ubufatanye na IFC bwatumye abahinzi bato bongererwa ubushobozi, ndetse na gahunda zishingiye ku bufatanye n’ikigega Ireme Invest, cyashyizweho mu 2022, gifite intego yo gushyigikira ubuhinzi burambye.

Guhindura imyumvire y’abaturage

Perezida Kagame kadi yko kandi yasabye ko abanyafurika bahindura imyumvire, agaragaza ko uyu mugabane ufite ubutaka, ubumeny, ubumenyi ndetse n’abantu bahagije ngo ugere ku musaruro yifuza

Kuri iyi ngingo yagizw ati: “Icya mbere tweza bike, n’ibyo bike bigatunganyirizwa hanze. Tugomba guhindura imyumvire yacu: muri Afurika ni iki tudafite? Dufite ubutaka, abantu, ubumenyi. Ni ukubishyira mu bikorwa.”

Yashimangiye ko urubyiruko ari rwo shingiro ry’iterambere ry’uyu mugabane, rukwiye kugira ubushake bwo gukora ntirwihere ku gutegereza ubufasha.

Muri iyi nama kandi, Perezida Paul Kagame yagaragaje kandi ko urubyiruko ari zo mbaraga za mbere z’ Afurika.

Yagize ati: “Urubyiruko rugomba kugira intego rukurikirana, rukora uruhare rwarwo, hanyuma Guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa bagatanga ubufasha. Urubyiruko ni rwo mbaraga zizakomeza guteza imbere igihugu n’umugabane.”

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yanenze uko inama nyinshi za Afurika zikunda kuba ahavugirwa ibintu byinshi byiza ariko bitagira ibikorwa bifatika bikurikiraho.

Ati: “Dukwiye kuva mu kuvuga gusa tukajya mu gukora, hanyuma tukabona umusaruro. Ibi biratureba twese.”

Ubwo yafataga ijambo, Ambasaderi Gatete Claver, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA), yavuze ko umutungo nyamukuru wa Afurika ari abaturage bayo, cyane cyane urubyiruko.

Yagize ati: “Mu 2050, umwe mu bantu batatu b’urubyiruko ku isi azaba ari Umunyafurika. Baramutse bahawe ubutaka, ikoranabuhanga n’amasoko, bahaza Afurika n’Isi yose.”

Yongeyeho ko Afurika ikeneye gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba zishyirwaho, aho kugaragaza ubushake gusa, kugira ngo abaturage babone umusaruro ugaragara

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts