BREAKING

AmakuruImikino

Perezida Kagame yarebye umukino Amavubi yanyagiyemo Grenada 4-0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye umukino Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinzemo Grenada ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti wa FIFA Series 2026 wabereye kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026.

Uyu mukino wari uw’amateka ku mpande zombi, kuko ari bwo bwa mbere u Rwanda rwakinaga n’igihugu cyo hanze y’Umugabane wa Afurika, mu gihe Grenada na yo yari  ku nshuro ya mbere yakinaga n’ikipe yo muri Afurika.

Imbere y’abafana benshi bari buzuye Stade Amahoro, Amavubi yagaragaje umukino mwiza cyane, by’umwihariko ku mukino wa mbere w’umutoza mushya, Umwongereza Stephen Constantine, ugarutse gutoza iyi kipe ku nshuro ya kabiri.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye u Rwanda rufite ibitego 2-0, nyuma yo kwitwara neza kw’abakinnyi b’Amavubi.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Leroy-Jacques Mickels ku munota wa 45, atsinda igitego cyiza atereye inyuma y’urubuga rw’amahina mu mukino we wa mbere akinira u Rwanda.

Nyuma y’iminota mike, ku munota wa gatanu w’inyongera, Kwizera Jojea yahaye umupira Biramahire Abeddy, awumusubiza akoresheje agatsitsino, maze atera ishoti rikomeye umunyezamu wa Grenada atabashije gukuramo, kiba igitego cya kabiri.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kwitwara neza, ashyigikiwe n’abafana ndetse n’abayobozi barimo Perezida Kagame, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice n’abandi.

Bizimana Djihad yongeyemoigitego cya gatatu ku munota wa 68, atereye kure y’izamu, mu gihe Hakim Sahabo yatsinze igitego cya kane ku munota wa 81, arobye umunyezamu wa Grenada.

Umukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 4-0, intsinzi yishimiwe cyane n’Abanyarwanda, dore ko ari iya mbere ikipe y’Igihugu ibonye mu mezi atandatu ashize.

Ni intsinzi kandi yongeye kugarura ibyishimo ku bafana, kuko u Rwanda rwaherukaga gutsinda ibitego bine mu mukino umwe mu 2021, ubwo rwatsindaga Repubulika ya Centrafrique ibitego 5-0.

Gutsinda Grenada byahesheje Amavubi kugera ku mukino wa nyuma w’Itsinda A rya FIFA Series 2026, aho azahura na Estonia ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026.

Estonia yo yageze kuri uyu mukino wa nyuma isezereye Kenya kuri penaliti 5-4, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wabaye mbere y’uw’u Rwanda.

Irushanwa rya FIFA Series riri kubera mu Rwanda, rikaba rihuza amakipe atandukanye hagamijwe gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga.atandukanye.

Umunyamakuru wa B&B FM Kigali, Nsengiyumva Sidick ‘Gakwavu’, ni umwe mu bari bashyigikiye Amavubi

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts