BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed uyobora itangazamukuru muri UAE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wakabiri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed, uyobora National Media Office (NMO) ndetse n’Inama y’Itangazamakuru ya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE Media Council), ari kumwe n’intumwa ayoboye.

Ibiro by’ Umukuru w’ Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu itangazamakuru hagati y’u Rwanda na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, by’umwihariko hagaragazwa uruhare itangazamakuru rifite mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yakiriye Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed uyobora itangazamukuru muri UAE n’ itsinda ayoboye

U Rwanda na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu bifitanye umubano mu nzego zirimo uburezi, ubucuruzi, ishoramari, ndetse n’ubukerarugendo.

Ibihugu byombi bifitanye kandi umubano ushingiye no kuri za ambasade aho mu 2015 u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Abu Dhabi ndetse na Consulat i Dubai ni mu gihe ku rundi  ruhande, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, tariki ya 23 Mutarama 2017 Ambasaderi wazo wari ufite icyicaro i Kampala yashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts