Ku mugoroba wo kuri uyu wagatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yaganiriye n’ itsinda ry’ abashoramari batandukanye muri Siporo.
Ni itsinda ry’ abagera kuri11 ririmo abashoramari, abahoze ari abakinnyi ba Basketball ku rwego rw’ Isi ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’ uwo mukino muri Afurika no ku Isi.
Ibi biganiro byabahuje n’ Umukuru w’ Igihugu bikaba byabereye muri BK Arena ahakomeje kubera amarushanwa ya Basket Africa League, BAL 2025, itsinda rya Nile Conference.
Nk’ uko byatangajwe ku rubuga rwa X rw’ ibiro by’ umukuru w’ Igihugu Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye abarimo Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Mamadou Gallo Fall, Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Masai Ujiri Perezida wa Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Luol Deng, rwiyemezamirimo w’Umunya-Sudani y’Epfo wakiniye amakipe akomeye muri NBA nka Miami Heat, Los Angeles Lakers, Chicago Bulls, Cleveland Cavaliers na Minnesota Timberwolves.
Ni itsinda kandi ryarimo Minisitiri wa Siporo w’ U Rwanda, Madame Nelly Mukazayire.

Mu biganiro bagiranye n’ umukuru w’Igihugu nk’uko Ibiro bye byakomeje bibitangaza, bikaba byibanze ku iterambere ry’ umukino wa Basketball muri Afurika ndetse n’ ishoramari rijyana na wo.
Masai Ujiri, umwe mu bagize itsinda ryaganiriye na Perezida Kagame, usibye kuba Perezida wa ni Toronto Raptors, anafite umushinga wamamaye yise Giants of Africa utoza abana umukino wa basket, ndetse unafite gahunda yo kubaka ibibuga 1000 by’ uwo mukino kuri uyu mugabane n’ U Rwanda rurimo.
Ni umushoramari kandi unafite ibikorwa mu Rwanda aho anaherutse kuzuza inyubako yise Zaria Court, igizwe na Hotel, ibibuga by’ imikino itandukanye n’ ibindi iherereye I Remera hafi na Stade Amahoro.









