Umunya-Argentine Marco Trungelliti yegukanye icyumweru cya kabiri cy’irushanwa rya Tennis ATP Challenger 100 Kigali II, atsinze Umutaliyani Marco Cecchinato amaseti 2-1 (4-6, 6-0, 6-3) ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026.
Uyu mukino wabereye ku bibuga bya Tennis bya IPRC Kigali Ecology Tennis Court, witabirwa n’abarimo Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Mu bandi bawitabiriye harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Development Board Jean-Guy Afrika, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Aurélie Royet-Gounin na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Tennis Karenzi Théoneste.
Irushanwa rya Rwanda Challenger riri mu marushanwa atatu agize African Tennis Tour, andi abera i Abidjan no i Brazzaville.
Uko umukino wa nyuma wagenze
Iseti ya mbere yaranzwe no guhangana gukomeye, yegukanwa na Cecchinato ku manota 6-4. Gusa mu iseti ya kabiri uyu Mutaliyani yasaga n’ufite ikibazo cy’urutugu, bituma ayitsindwa ku manota 6-0.
Trungelliti, wakiniraga i Kigali ku nshuro ya kabiri, yakomeje kwitwara neza mu iseti ya gatatu. Nubwo yabanje gutsindwamo amanota abiri adakoramo, yaje kwisubiraho atsinda Cecchinato ku manota 6-3 yegukana irushanwa.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barebye uyu mukino, nyuma y’uko baherukaga kwitabira iri rushanwa mu 2024 ubwo u Rwanda rwaryakiraga ku nshuro ya mbere.
Icyo gihe Trungelliti yari yatsinzwe ku mukino wa nyuma wa ATP Challenger 50 Kigali n’Umunya-Pologne Kamil Majchrzak mu cyumweru cya mbere, ariko aza kwegukana icya kabiri.
Uyu mwaka, nyuma yo gusezererwa muri ¼ mu cyumweru cya mbere, Trungelliti w’imyaka 36 yageze ku mukino wa nyuma w’icyumweru cya kabiri asezereye Umunya-Repubulika ya Tchèque Zdeněk Kolář amaseti 2-0 (6-3, 6-3).
Ku rundi ruhande, Cecchinato we yageze ku mukino wa nyuma atsinze Umufaransa Arthur Géa, wari nimero ya kabiri mu bahabwaga amahirwe, amaseti 2-0 (6-3, 6-4).
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Trungelliti yahawe amanota 100 ku rutonde rw’Isi ndetse n’ibihembo by’ibihumbi 26,1$. Cecchinato we yahawe amanota 50 n’ibihembo by’ibihumbi 15,3$.

Amarushanwa abiri yakiriwe i Kigali
Kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 15 Werurwe 2026, u Rwanda rwakiriye amarushanwa abiri ya Tennis mu cyiciro cya ATP Challenger Tour ari yo ATP Challenger 75 Kigali na ATP Challenger 100 Kigali.
Icyumweru cya mbere cy’iri rushanwa cyegukanywe n’Umunya-Autriche Joel Schwärzler, watsinze Umutaliyani Stefano Napolitano amaseti 2-0 (7-6(5), 7-6(6)).
Mu bakina ari babiri, Umunyamerika Jay Clarke n’Umuholandi Max Houkes begukanye irushanwa batsinze Umuhinde Siddhant Banthia n’Umunya-Bulgaria Alexander Donski amaseti 2-1.
Mu cyumweru cya kabiri, Umunya-Serbia Stefan Latinović n’Umufaransa Luka Pavlović begukanye irushanwa ry’abakina ari babiri batsinze Banthia na Donski amaseti 2-0.

Abanyarwanda bitabiriye
Abanyarwanda babiri, Claude Ishimwe na Étienne Niyigena, ni bo bahawe amahirwe yo gukina mu cyiciro cya Main Draw, ariko ntibabashije kurenga icyiciro cya mbere.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 66 baturutse mu bihugu birimo Argentine, Autriche, u Burundi, Croatia, Repubulika ya Tchèque, Ecuador, Finland, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Butaliyani, Côte d’Ivoire, u Buyapani, u Buholandi, Romania, u Burusiya, u Rwanda, Slovakia, Afurika y’Epfo, Espagne, u Busuwisi, Tunisia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Trungelliti wari ku mwanya wa 132 ku Isi ni we mukinnyi wari uhagaze neza mu bitabiriye iri rushanwa, akurikirwa na Géa wa 161 na Luka Mikrut wa 165.
Abakinnyi umunani bakinnye mu irushanwa rya Australian Open rya 2026 na bo bari i Kigali, barimo Trungelliti, Géa, Mikrut, Roberto Carballés Baena, Clarke, Kolář, Jérôme Kym na Cecchinato.
Amwe mu mazina akomeye yazamukiye mu marushanwa ya Challenger arimo nimero ya mbere ku Isi Carlos Alcaraz, ndetse n’abigeze kuyobora urutonde rw’Isi nka Roger Federer, Rafael Nadal na Andy Roddick, hakiyongeraho Juan Martín del Potro wegukanye US Open mu 2009.










