Perezida Paul Kagame ategerejwe mu gihugu cya Kazakhstan, aho azagirira uruzinduko rw’ iminsi ibiri uhereye kuri uyu wakane tariki 28 Gicurasi 2025.
Ni uruzinduko Perezida Kagame azagirira muri icyo gihugu cyo muri Aziya yo hagati mu rwego rwo gukomeza umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’ Ububanyi n’amahanga n’ utwererane w’ U Rwanda wamaze no kugera muri icyo gihugu, yatangaje ko Perezida Kagame ategerejwe I Astana, mu murwa mukuru wa Kazakhstan kuri uyu wakane.
Ubwo yahageraga Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na Minisitiri w’ Intebe wungirije wa Kazakhstan Bwana Murat Nurtleu bagirana ibiganiro byibanze ahanini k’uruzinduko rwa Perezida w’ U Rwanda muri icyo gihugu.

Biterganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan ndetse ko intumwa zibaherekeje zizashyira umukono ku masezerano atandukanye hagati y’ ibihugu byombi.
U Rwanda na Kazakhstan bisanganywe imikoranire mu by’ ubutwererane kuva mu mwaka wa 2016 ubwo U Rwanda rwashyiragaho bwa mbere Ambasaderi uruhagarariye muri icyo gihugu.
Ni mu gihe kandi Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu mu 2015, aho yakiriwe na Nursultan Nazarbayev wari Perezida wa Kazakhstan icyo gihe.
Perezida Paul Kagame kandi umwaka ushize mu Ugushyingo akaba yari yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan ubwo bahuriraga mu nama mpuzamahanga ku bidukikije COP29 yaberaga I Baku muri Azerbaijan

Kazakhstan n’ U Rwanda kandi mu nama ngarukamwaka ya Loni ihuza abakuru b’ ibihugu iheruka kubera I New York muri Leta ZunzeUbumwe z’ Amerika muri Nzeri 2024, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano akuraho gusaba Visa ku baturage b’ibihugu byombi.
Ni amasezerano icyo gihe yashyizweho umukono na Olivier Ndujhugirehe, Ministiri w’ Ubuhanyi n’amahanga n’ Ubutwererane w’ u Rwanda na Murat Nurtleu Minisitiri w’ Intebe wungirije wa Kazakhstan

Kazakhstan iherereye muri Aziya yo hagati ikagira ariko n’ igice gito mu burasirazuba bw’ Uburayi. Ikaba aribkimwe mu bihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’ Abasoviyeti mbere y’ uko zisenyuka muri 1991.
Ni igihugu kinini cyane na kilometerokare zirenga miliyoni ebyiri n’abaturage miliyoni 20. Kazakhstan kikaba kandi igihugu giteye imbere mu bukungu aho umuturage umwe abarirwa kwinjiza angana n’ amadolari y’ Amerika ibihumbi mirongo ine na bitatu ku mwaka.









