BREAKING

IyobokamanaPolitiki

Papa Francis yashyinguwe n’ abarenga 4000

Nyuma y’ iminsi itandatu yitabye Imana, Papa Francis yashyinguwe.
Ni umuhango wabereye i Vatican witabirwa n’ abakuru b’ Ibihugu bagera ku 150 ndetse n’ indi mbaga y’abantu barenga ibihumbi 4000 bari bateraniye i Vatican ngo baherekeza Papa bwa nyuma.

Papa Francis yashyinguwe

Umuhango wo gushyingura Papa Francis wabanjirijwe na Misa yamaze iminota 90 mu mbuga ngari yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican. Ni mu gihe Misa yabaye mu 2005 mu gushyingura Papa Yohani Pawulo wa Kabiri, yo yaramaze amasaha atatu.

Abarenga ibihumbi bine baherekeje Papa bwa nyuma.

Mu bakuru b’ ibihugu bitabiriye uyu muhango harimo Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika n’umugore we Melania Trump, hari kandi Emmanuel Macro w’ Ubufaransa na Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelensky.

Abayobozi batandukanye baherekeje Papa Francis

Papa kandi yaherekejwe na Perezida w’ Igihugu yakomokagamo cya Argentine Perezida Javie Milie, uw’u Butaliyani Sergio Mattarella, uwa Albanie Bajram Begaje, uw’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, uwa Armeniee Vahagn Khachaturyan, uwa Austriche, uwa Brésil, Igikomanhoma cy’ Ubwongereza William ndetse n’ Umwami wa Suède

Hari kandi Perezida wa Angola, uwa Cap-Vert, uwa Centrafrique, uwa RDC ndetse n’ abandi benshi

Igikomanhoma cy’ Ubwongereza William ubanza I bumoso

Gushyingura Papa Francis ni umuhango wakurikiranywe ku Isi hose ku bitangazamakuru cyane ko abanyamakuru barenga ibihumbi bine bari i Vatican.

Minisitiri w’ Intebe w’ Ubutaliani Giorgia Meloni na we yashyinguye Papa Francis

Umutekano wari wakajijwe, ikirere cyafunzwe, inkuta zose za Vatican zirimo ba mudahusha, kajugujugu zicunga umutekano zizenguruka hose.
Papa Francis yashyinguwe muri Bazilika ya Mutagatifu Maria Maggiore iri hanze ya Vatican bitandukanye n’uko byari bisanzwe bigenda ku bandi kuko bashyingurwaga muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Perezida wa Argentine Javier Millie nawe yari ahari

Giovanni Battista Re, Umukuru mu ba Cardinal bariho, ufite imyaka 91 ni we wayoboye igitambo cya misa yo gushyingura Papa Francis.

Ugushyingurwa kwa Papa Francis kwabaye kandi intangiriro y’iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis yagenwe na Kiliziya Gatolika.

Papa Francis yitabye Imana ku wa mbere w’ icyi cyumweru dusoza

Kuva ashyinguwe, mu minsi itarenze 20, hazaba hamaze gutorwa ugomba kumusimbura. Mu bahabwa amahirwe cyane, harimo Umutaliyani, Cardinal Pietro Parolin usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, afite imyaka 70.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts