BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

“Ntitwakomeza akazi turi ku nkeke” Min. Nduhungirehe ku butumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zidashobora gukomeza ubutumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu gihe inkunga yatangwaga n’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi (’European Union) yahagarikwa, cyangwa Ingabo z’u Rwanda zigakomeza kunengwa n’umuryango mpuzamahanga.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize hanze.

Inkunga ya EU ishobora guhagarara

Ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado bwongeye kugarukwaho cyane nyuma y’uko ikinyamakuru Bloomberg gitangaje ko gifite amakuru avuga ko inkunga ya miliyari 20 z’Amayero yatangwaga n’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi (mu gushyigikira ubu butumwa ishobora kurangira muri Gicurasi 2026, kandi nta gahunda ihari yo kongera kuyitanga.

Nyuma y’aya makuru, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo hamwe na Minisitiri Nduhungirehe bagaragaje ko uruhare u Rwanda rutanga muri ubu butumwa ari runini, kandi ko rwasuzuma kongera kurukomeza mu gihe Ingabo zarwo zakomeza kudahabwa agaciro cyangwa inkunga ya EU igahagarara burundu.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ku kuba EU ishobora guhagarika inkunga yageneraga Ingabo ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Mozambique

“Si icyemezo twafashe, ni ukwibutsa”

Mu butumwa bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutarafata icyemezo cyo guhagarika ubu butumwa, ahubwo ko rwashatse kwibutsa uruhare rwarwo muri iki gikorwa.

Ati: “Nta n’ubwo ari icyemezo twafashe, ahubwo ni ihame twashatse kwibutsa. Muri Nyakanga 2021, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique ku butumire bwa Guverinoma y’icyo gihugu cy’inshuti, mu karere ka Cabo Delgado mu majyaruguru, kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunna ufitanye isano na Islamic State.”

Yongeyeho ko mu myaka ine ishize, ingabo z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano muri aka karere.

Ati: “Mu myaka ine ishize bakoze akazi gakomeye ku buryo abaturage basubiye mu ngo zabo, abanyeshuri basubira ku mashuri, ubucuruzi burasubukurwa ndetse n’ishoramari rikomeye mu bya gaz ryongera gukorwa.”

“Ntitwakomeza akazi turi ku nkeke”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwagize uruhare runini muri ubu butumwa, harimo gutanga n’amafaranga aruta kure inkunga rwahawe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ati: “Twibukije ko u Rwanda rwatanze inkunga ikomeye cyane, harimo amafaranga akubye inshuro 10 ayo twabonye aturutse muri EU. Hari n’abasirikare bacu baguye ku rugamba kugira ngo ako karere kagire ituze.”

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zidashobora gukomeza aka kazi mu gihe zakomeza kunengwa cyangwa zigafatirwa ibihano.

Ati: “Ingabo z’u Rwanda zikorera abaturage ba Mozambique n’umuryango mpuzamahanga muri rusange, harimo n’amasosiyete akora ishoramari hariya. Ntizishobora gukomeza gukora aka kazi zinengwa buri gihe cyangwa zihozwa ku nkeke.”

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza ubu butumwa mu gihe inkunga izakomeza gutangwa ndetse n’ubufatanye bugakomeza.

Ati: “U Rwanda ruzakomeza akazi rwasabwe gukora mu gihe inkunga ikomeza gutangwa. Ariko iyo nkunga nihagarikwa, birumvikana ko natwe tuzava muri icyo gihugu, hanyuma abo bireba bashake izindi ngabo cyangwa ikindi gihugu cyakomeza uwo murimo.”

Uko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 ku busabe bwa Leta ya Mozambique, yashakaga ubufasha mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byari byarahungabanyije cyane iyi ntara kuva mu 2017.

Kuva icyo gihe, ibyiciro bitandukanye by’abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda byagiye bisimburana muri ubu butumwa.

Ku wa 13 Werurwe 2026, ubuyobozi bw’ bw’Ingabo z’u Rwanda RDF bwatangaje ko buri mu myiteguro yo gusimbuza abasirikare n’abapolisi bamaze igihe kirenga umwaka muri ubu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.

 

Min. Nduhungirehe Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zidashobora gukomeza aka kazi mu gihe zakomeza kunengwa cyangwa zigafatirwa ibihano.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts