BREAKING

Imikino

Noam Emeran yavuze ko atewe ishema no gukinira Amavubi bwa mbere

Nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Noam Fritz Emeran ukinira FC Groningen yo mu Cyiciro cya mbere mu Buholandi, yavuze ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye cy’u Rwanda.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yashyizwe mu bakinnyi 24 bahamagawe kuzakina imikino ibiri ya gicuti Amavubi azahuramo n’Ibirwa bya Comores na Tanzania muri Kamena 2026.

Noam Emeran yari amaze imyaka itatu yifuzwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ariko ibiganiro byo kwemera gukinira u Rwanda bikagenda biguru ntege.

Nyuma yo gutangazwa ku rutonde rw’abahamagawe, Emeran yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ibyishimo byo gukinira igihugu cye.

Ati “Nishimiye cyane kandi ntewe ishema rikomeye no kwinjira mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda. Guhagararira igihugu cyanjye ni ishema rikomeye, kandi ni intangiriro y’ibishya tugiye kwandikana twese hamwe tuyobowe n’urukundo, gukora cyane n’ubumwe.”

Noam Emeran yavukiye mu Mujyi wa Paray-le-Monial mu Bufaransa mu 2002. Ni umuhungu wa Fritz Emeran wahoze akinira Amavubi, ndetse afite umubyeyi w’Umunyarwandakazi.

Noam Emeran yavuze ko atewe ishema no gukinira Amavubi bwa mbere

Mu Ugushyingo 2019 ni bwo yasinyiye bwa mbere amasezerano nk’uwabigize umwuga nyuma yo kuzuza imyaka 17.

Yatangiye gukina umupira mu ikipe y’abato ya FC Brussels yo mu Bubiligi mbere yo kujya muri L’Entente Sannois Saint-Gratien yo mu Bufaransa, nyuma aza kwerekeza muri Amiens SC.

Nubwo atigeze akinira ikipe nkuru ya Amiens, impano ye yagaragaye kare bituma amakipe akomeye arimo Manchester United amwifuza. Hari n’abamugereranyaga na Gaël Kakuta, Anthony Martial ndetse na Neymar.

Mu 2019 ni bwo yinjiye mu irerero rya Manchester United, ayimaramo imyaka ine mbere yo kuyivamo mu mpeshyi ya 2023 yerekeza muri FC Groningen yo mu Buholandi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts