Kuri uyu wa kabiri tariki17 Nzeri 2025, umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene, bemeranya kuzabana nk’umugabo n’umugore mu minsi iri imbere.
Ibi birori byabereye muri Hotel La Palisse Gashora, byari biteganyijwe kuba ku gicamunsi cya saa munani, ariko byaje gutangira bitinze, biba saa tatu z’ijoro.
Akigera aho ibirori byabereye, Niyo Bosco yahise afata gitari maze aririmbira umukunzi we indirimbo y’urukundo, amusaba ko bazarushinga. Irene yahise amwemera, maze undi amwambika impeta, ubundi bihabwa amashyi n’impundu n’abari bitabiriye.
Mu kiganiro n’ itangazamakuru, Niyo Bosco yagaragaje ibyishimo byinshi, avuga ko yari yarifuje gukora iki gikorwa se akiriho, ariko ntibyamuhira. Yanashimangiye urukundo afitiye Mukamisha Irene, agira ati: “Ndamukunda cyane kandi cyane!”

Umuhanzi mugenzi we Bwiza wari mu bitabiriye ibi birori yavuze ko byamushimishije cyane, by’umwihariko kubona Niyo Bosco yishimye.

Abitabiriye iki gikorwa barimo Junior Giti, Chris Eazy, Dorcas, Vestina n’ umugabo we, M Irene we ndetse n’ abandi bagaragaje ibyishimo n’ishema batewe n’iyi ntambwe nshya ya Niyo Bosco, bamwifuriza urugendo rwiza rwo kwitegura ubukwe.

