Igitaramo ‘Music in space’ cyari biteganyijwe ko kizaba kuwa 23 Kanama 2025 cyasubitswe
Iki gitaramo cya Muzika cyari cyatumiwemo The Ben n’abandi bahanzi bakomeye nka Vampino wo muri Uganda, cyasubitswe ku munota wa nyuma kubera ko Bjorn Vido usanzwe ari umuyobozi w’ibi bitaramo arwaye akaba amaze iminsi mu bitaro.
Icyemezo cyo kugisubika cyatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Kanama 2025 nyuma y’uko abateguye iki gitaramo bicaye bakabona ko batakomeza iby’iki gitaramo nyamara uwagiteguye unagifitemo uruhare rwinshi arembye.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru basohoye bagaragaje ko byibuza abarenga 3000 bari bamaze kugura amatike ndetse bemeza ko agifite agaciro akazifashishwa mu gihe iki gitaramo kizasubukurirwa.
Mu kiganiro n’ itangazamakuru, umwe mu bari gutegura iki gitaramo yavuze ko nyuma yo gufata icyemezo cyo gusubika iki gitaramo ubu bagiye kubimenyesha abahanzi bari batumiwe kugira ngo barebere hamwe undi munsi cyazabera.
Umunyamakuru Jidennah wari mu bateguye iki gitaramo yagize ati “Twamaze kubimenyesha abahanzi, ntabwo twakomeza gutegura iki gitaramo nyiracyo arwaye…Abaganga basabye ko amara mu bitaro icyumweru namara gukira ni bwo tuzareba uko twafata amatariki mashya.”
Abateguye iki gitaramo bavuga ko uretse kuba yari kuzaririmba muri iki gitaramo yanateguye, Bjorn Vido watangije igikorwa cya ‘Music in space’ yari ategerejweho uruhare runini mu bikorwa byacyo ku buryo byari bigoye ko cyakomeza adahari.

Ni igitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi baturutse Mu bihugu bitandukaanye nka The Ben, Ariel Wayz, Kenny Sol na Bushali bo mu Rwanda, Vampino w’ i Bugande, Touchline na Biziz & Kaygee bo muri Afurika y’ epfo n’ abandi.