BREAKING

Imikino

Muri stade itarimo abafana, Bugesera yakomezanye intsinzi ya 2 kuri 1 cya Rayons.

Kuri uyu wagatatu tariki 21 Gicurasi 2025, I Nyamata mu karere ka Bugesera hakomeje umukino wari wasojwe utarangiye hagati ya Bugesera FC na Rayons Sport, maze urangira ari intsinzi ya Bugesera ku bitego bibiri kuri kimwe.

Ni umukino wabaye ukurikira uwari wahuje amakipe yombi kuwa gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 n’ ubundi kuri icyo kibuga ariko uza guhagarikwa ku munota wa 57 kubera imvururu zabaye ubwo bamwe mu bafana ba Rayons Sport batangiraga gutera amabuye mu kibuga ku bwo kutishimira ibyemezo byagendaga bifatwa n’ umusifuzi muri uwo mukino.

Ni umukino wahagaritswe ari ibitego bibiri bya Bugesera ku busa bwa Rayons Sport.

Umukino wa Bugesera FC na Rayons Sport wakinwe nta mufana uhari

Ubwo uyu mukino wasubukurwaga kuri uyu wagatu n’ ubundi ni byo bitego wakomerejeho nk’ uko byari byanzuwe n’ akanama gashinzwe amarushanwa muri FERWAFA ndetse unakomereza ku munota wari wahagarikiwe.

Ni ukuvuga ko mu mukino w’ uyu munsi amakipe yombi yakinnye iminota 33 yari isigaye ku mukino wasubitswe.

Si ibyo gusa kandi kuko ari umukino wabaye nta mufana n’ umwe wemerewe kwinjira muri stade nk’ umwe n’ ubundi mu myanzuro yari yatangajwe kuri uyu wambere.

Umukino rero watangiye, ndetse utangira Rayon Sports ikora impinduka mu kibuga havamo Ndayishimiye Richard na Adama Bagayogo hajyamo Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ na Prince Elanga Kanga. ‎‎Murera yaje ikina ishaka uko yahererekanya vuba vuba bashaka uko bagera imbere y’izamu ariko abakinnyi ba Bugesera FC yari ifite ibitego 2-0 bakaba ibamba.

Ku munota wa 64 Bugesera FC yari ibonye uburyo ku mupira warutakajwe na  Serumogo Ally ufatwa na Umar Abba aho yashoboraga kwihuta akagera imbere y’izamu ariko birangira awusubije inyuma.

Ni umukino wasubukuwe hakinwa iminota 33 yari isigaye

Rayon Sports yakomeje gukina ikoresha uburyo bwo kuzamura imipira miremire yahundurwaga  n’abarimo Serumogo Ally ariko ba myugariro ba Bugesera FC bakayikuraho itaragera kuri ba rutahizamu bari barangajwe imbere na Biramahire Abbedy.

Ku munota wa 75 Rayon Sports yabonye uburyo ku mupira Prince Elanga Kanga yari afite agiye kurekura ishoti bawumukuraho usanga Ishimwe Fiston aba ariwe uritera gusa umupira unyura ku ruhande rw’izamu gato cyane. ‎Bugesera FC nayo yaje gukira impinduka mu kibuga havamo Reuben Bala Yakubu hajyamo Nyarugabo Moise.

Rayon Sports yaje kongera gukora impinduka mu kibuga havamo Serumogo Ally na Biramahire Abbedy hajyamo Jalo Adulai Jalo na Assana Nah. Ku munota wa 84 Rayon Sports yafunguye amazamu ku mupira wahinduwe na Assana Nah ubundi usanga Bugingo Hakim awushyira mu nshundura.

Ikipe ya Rayons Sport nyumay’iki gitego yakomeje gushakisha uko yarema ubundi buryo bwayiha ibitego ariko uruhande rwa Bugesera rubabera ibamba ari nako bagenda batinza umupira,barya iminota.

Rayons Sport ntiyabashije kwikura I Bugesera

Umukino waje kurangira ari icyo gitego kimwe cya Rayons Sport kibonetse bityo Bugesera FC yegukana amanota atatu y’ umunsi wa 28 wa shampiyona ku bitego bibiri kuri kimwe.

Ku rutonde rwa Shampiyona rw’ agateganyo Bugesera FC ikaba yafashe umwanya wa cumi mu gihe Rayons Sport ubu ari iya kabiri aho irushwa na APR FC ya mbere amanioa abiri mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa Shampiyona igashyirwaho akadomo.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts