Kuri uyu wagatandatu tariki 29 Werurwe 2025 ikipe ya Mukura Victory Sport yatsinze Rayons Sport igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro I Remera guhera ku Isaa kumi n’ebyiri n’ igice z’ umugoroba.

Ni mu mukino wo kwishyura muri shampiyona y’ U Rwanda ku munsi wayo wa 22 aho iyi kipe yo mu karere ka Huye yatsinze Gikundiro igitego kimwe ku busa mu mukino wari utegerejwe na benshi cyane cyane abafana b’ iyi kipe yambara ubururu n’ umweru bari bahigiye gutsindira Mukura kuri Stade Amahoro ivuguruye.
Umunya Nigeria, Samson Ayilara ukinira Mukura akaba ari we watsinze iki gitego ku munota wa 75 w’ umukino.

Rayons Sport yatakaje uyu mukino, ni yo kugeza ubu ikiyoboye urutonde rwa Shampyiona n’ amanota 46 mu mikino 22 imaze gukina. Ikaba ikurikiwe na APR FC ifite amanota 42 n’ imikino 21. Na ho Mukura yo ikaba iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 33.
Mu gihe iyi kipe y’ Ingabo z’ igihugu yatsinda umukino ifitanye na Vision FC kuri iki cyumweru, tariki 30 Werurwe, yahita isatira cyane mukeba wayo Rayons Sport n’ ikinyuranyo cy’ inota rimwe gusa.

Muri uyu mwaka bigaragara ko Rayons Sport yarushijwe cyane na Mukura Victory Sport, dore ko no mu mukino ubanza Mukura yayitsindiye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ibitego bibiri kuri kimwe.
Uyu mukino kandi mbere y’ uko utangira, hafashwe umwanya wo kunamira Jean Lambert Gatare, umunyamakuru wa Sport wakoze byinshi muri uyu murimo ndetse akaba n’ umufana wa Rayons Sport ukomeye cyane witabye Imana mu minsi yashize. Hanerekanywe kandi film documentaire igaruka ku buzima n’ibigwi bye.

Ni umukino wanitabiriwe kandi na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga w’ U Rwanda akanaba umukunzi wa Mukura Vitory Sport.

Ni ubwo ikipe ya Rayons Sport itacyuye amanota kuri uyu mukino, ariko amakuru ahari avuga ko yabashije kwinjiza agera kuri miliyoni 67 z’amafaranga y’ U Rwanda. Aya akaba akubiyemo miliyoni 54 yavuye mu matike 17,450 yagurishijwe ndetse na miliyoni 13 yavuye mu bafatanyabikorwa. Muri aya yose nyuma yo kwishyura miliyoni 10 ya Stade ndetse no gukuramo miliyoni 8 z’abakozi, iyi kipe ikaba yasaguye agera kuri miliyoni 45.

Rayons Sport na Mukura kandi, usibye iyi mikino ya shampiyona, aya makipe yombi azongera guhura muri kimwe cya kabiri cy’ mikino y’ igikombe cy’ Amahoro ahatanira itike yo gukina final.










