Dr Charles Mugemana wari umuganga wa Rayons Sport yitabye Imana
Inkuru y’urupfu rwa Dr. Mugemana Charles wari umuganga wa Rayon Sports yamenyekanye mu ijoro rya tariki ya 13 Mutarama 2026, ishengura benshi nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mugabo yari amaze imyaka 30 avura abakinnyi ba Rayon Sports dore ko ari akazi yatangiye mu 1995.
Dr. Mugemana kandi ni umubyeyi w’ umuhanzikazi Queen Cha wamamaye mu ndirimbo zitandukabye mu Rwanda.
Dr. Mugemana kandi yagiye aba n’ umuganga w’ ikipe y’ Igihugu mu bihe bitabdukanye.









