BREAKING

Imikino

Mugabe Aristide yasezeye gukina Basketball nyuma y’imyaka 18

Mugabe Aristide wari umaze imyaka 18 akina umukino wa Basketball ku rwego rw’umwuga, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusezera gukina uyu mukino, ashimira Imana n’abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwe rwa siporo.

Nk’uko yabihamirije  Radio Imanzi  ndetse no ku mbuga nkoranyambagaze uyu mukinnyi wamamaye mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’u Rwanda no mu makipe atandukanye yo mu gihugu,  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026.

Mu magambo ye yagize ati: “Nyuma y’imyaka 18, ndatangaza ko nsezeye gukina umukino wa Basketball. Ndashimira Imana. Nishimira cyane kandi nshimira byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwanjye: umuryango wanjye n’inshuti, abatoza bose, abo twakinanaga, abo twahanganye mu kibuga, abafana n’ubuyobozi bw’amakipe. Murakoze cyane. Uwanyu, Kapiteni.”

Mugabe Aristide yabaye umwe mu bakinnyi b’inararibonye kandi b’icyitegererezo muri shampiyona y’u Rwanda ya Basketball, anagira izina rikomeye mu Ikipe y’Igihugu, aho yamaze igihe kinini ari kapiteni, ayobora bagenzi be mu marushanwa atandukanye yo ku rwego rw’Akarere no ku rwego mpuzamahanga.

Uyu mukinnyi yanyuze mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda, arimo Espoir BBC na Rusizi BBC mu ntangiriro z’urugendo rwe, mbere yo kumenyekana cyane mu Patriots BBC yamazemo imyaka umunani, aho yagize uruhare rukomeye mu gutsindira iyi kipe ibikombe no kuyigira imwe mu zikomeye mu gihugu.

Nyuma yo kuva muri Patriots BBC, Mugabe Aristide yerekeje muri Kepler BBC, aho atari umukinnyi gusa, ahubwo yanabaye umutoza wungirije, agaragaza ko ubumenyi n’ubunararibonye afite ashobora kubusangiza abakiri bato no kubufasha mu iterambere rya Basketball y’u Rwanda.

Mugabe Aristide yavukiye mu Karere ka Huye ku itariki ya 11 Gashyantare 1988. Uretse gukina Basketball, yagiye anagaragaza kenshi ko afite urukundo rukomeye ku muziki, aho akunze kuwufata nk’indi mpano imuhesha ituze n’akanyamuneza.

Nubwo yasezeye gukina Basketball bw’umwuga, izina rya Mugabe Aristide rizakomeza kwibukwa nk’iry’umukinnyi wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda, ndetse benshi bakizera ko azakomeza kuwugiramo uruhare binyuze mu gutoza no gufasha abakiri bato kuzamuka.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts