Umunyamideli Turahirwa Moses washinze inzu y’ imideli Moshions yemereye urukiko ko akoresha ikiyobyabwenge cy’ urumogi ndetse ko afite uburwayi bwo mu mutwe.
Ibi uyu musore yabitangarije urukiko kuri uyu wa kabiri tariki 6 Gicurasi 2025 ubwo yari imbere y’umucamanza mu rubanza akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa yabwiye urukiko ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, asaba kurekurwa akitabwaho n’abaganga, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ubushinjacyaha bushinja uregwa gukoresha, gutunda no kubika ibiyobyabwenge, bukaba bwamusabiye gufungwa by’ agateganyo mu gihe hagikusanywa ibimenyetso
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Turahirwa Moses atari ubwa mbere akurikiranyweho icyo cyaha, akwiye gufungwa by’agateganyo mu rwego rwo kumufasha no kumurinda gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa kubikwirakwiza mu bandi.
Ahawe umwanya ngo yiregure, Moses Turahirwa yabwiye urukiko ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi ko yatangiye urugendo rwo kwivuza. Yakomeje avuga ko asaba imbabazi sosiyete nyarwanda, ngo kuko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bituma akora ibyo atatekerejeho no kubatwa n’ibiyobyabwenge.
Moses kandi yavuze ko yafashe ingamba zigamije kumurinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo no kwitabwaho n’abaganga guhera muri Gashyantare 2025, kuko afite umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri kumufasha mu bujyanama.

Uwunganira Moses Turahirwa mu mategeko wakoreshaga Icyongereza yashimangiye ko uwo yunganira afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gituma akora ibyo atatekerejeho, bityo ko akeneye kwitabwaho n’abaganga aho gufungwa by’agateganyo.
Yakomeje agaragaza ko gufunga uwo yunganira bishobora kumwongerera ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, asaba ko yafungurwa agakomeza kwitabwaho n’abaganga.
Yemeje ko hari gukorwa raporo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igamije gusuzuma uko ubuzima bwa Turahirwa buhagaze no kugaragaza nyirizina ikibazo yaba afite.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuvuga ko Turahirwa afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byari bikwiye kwemezwa na raporo y’abaganga bityo ko ibiri kuvugwa bidakwiye guhabwa agaciro.
Ku bijyanye no kwivuza, uhagarariye ubushinjacyaha yerekanye ko no mu magororero yo mu Rwanda harimo abaganga b’abahanga bita ku bantu bafunzwe bityo ko kumufunga by’agateganyo byaba ari uburyo bwiza bwo kumufasha no kumurinda gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge.
Uruhande rw’ uregwa kandi rwagaragaje ko Moses Turahirwa yagiye atanga umusanzu mu kubaka igihugu mu bihe no mu buryo butandukanye bityo ko na byo byarebwaho mu gihe afatirwa umwanzuro.
Kuri iyi ngingo Umushinjacyaha yagaragaje ko kuba umuntu yarakoze ibyiza atabyuririraho akora ibyaha kandi bitamubuza gukurikiranwa.
Nyuma yo kumvwa kw’ impande zombi, urw’ uregwa ndetse n’ urw’ ubushinjacyaha, Urukiko rwapfundikiye iburanisha, rutangaza ko icyemezo kuri uru rubanza kikazatangazwa kuri uyu wa wagatanu 9 Gicurasi 2025 saa Munani.