BREAKING

Imyidagaduro

Miss Rwanda Muheto Divine agiye kugezwa imbere y’ urukiko.

Miss Rwanda 2022, Muheto Divine agiye kugezwa imbere y’ urukiko. Ibi ni ibyatangajwe n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubushinjacyaha nyuma y’uko uyu mwari atawe muri yombi akurikiranyweho  icyaha cyo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kwangiza ibikorwaremezo ndetse no guhunga nyuma yo kugonga.

Ibi bije kandi nyuma y’ uko RIB itangaje ko uyu mukobwa yatawe muri yombi mu minsi yashize, ibyaha akurikiranyweho akaba yarabikoreye ku muhanda uva Kicukiro ugana I Remera ahahoze Alpha Palace Hotel. Bikaba bivugwa ko yagonze umukindo ndetse n’ ipoto y’amashanyarazi .

Miss Rwanda 2022 Muheto Divine

Nyuma yo kugonga akaba ngo yarahise ahunga agasiga imodoka ariko akaza kugaruka kureba uko byifashe, ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

Miss Muheto  biteganyijwe ko azaburana kuri uyu wakane tariki 31 Ukwakira 2024, ku rukiko rw’ ibanze rwa Kicukiro.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts