Ikipe y’ igihugu Amavubi ari kwitegura umukino azakina n’ ikipe ya Libya ku wakane w’ icyumweru gitaha I Kigali kuri Stade Amahoro.
Ni umukino ubanziriza uwa nyuma mu guhatanira itike yo kuzitabira amarushanwa nyafurika CAN 2025 aho U Rwanda ruri ku mwanya wagatatu mu itsinda D aho ruri kumwe na Nigeria, Benin ndetse na Libya.

Kuri ubu rero mu rwego rwo gukangurira abafana kuzaza gushyigikira ikipe y’ igihugu Amavubi Ministre wa Sport Richard Nyirishema ndetse na President wa FERWAFA Alphonse Munyentwari bashyize hanze amashusho ya video batumira abanyarwanda kuzaza ari benshi gushyigikira ikipe y’ igihugu.

Ibiciro byo kwinjira kuri stade kuri uwo mukino uzatangira I saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba (18h:00) akaba ari amafaranga y’ u Rwanda igihumbi (1,000 FRW) mu myanya ya upper bowl na lower bowl, ibihumbi icumi (10,000 FRW) muri VIP, ibihumbi mirongo itanu (50,000 FRW) muri Business suite, ibihumbi ijana (100,000 FRW) muri Executive suite ndetse na miiyoni imwe (1,000,000 FRW) muri Sky Box









