BREAKING

AmakuruPolitiki

Minisitiri w’Intebe yageze i Malabo guhagararira Perezida Kagame mu nama ya OACPS

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yageze i Malabo, muri Guinée Equatoriale, aho azahagararira Perezida Kagame mu Nama ya 11 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika, Caraïbe na Pasifika (OACPS).

Iyi nama yatangiye ku wa 27 Werurwe ikazasozwa ku wa 29 Werurwe 2026.

Minisitiri w’Intebe yageze i Malabo aho azahagararira Perezida Kagame mu nama ya OACPS

Mu biganiro byabaye ku wa 27 Werurwe byibanze ku iterambere rirambye, kubaka ubutajegajega n’ubufatanye hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kaitesi.

Minisitiri Dr Usta Kaitesi yahagarariye u Rwanda mu biganiro byabanjirije inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma

OACPS yashinzwe mu 1975. Ihuriza hamwe ibihugu 79 birimo ibya Afurika, Caraïbe na Pasifika.

Ufite intego yo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, iterambere rirambye n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu binyamuryango by’umwihariko bikagira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nk’umufatanyabikorwa.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts