BREAKING

AmakuruPolitiki

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yitabiriye irahira rya Perezida Touadéra

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Justin Nsengiyumva, yageze i Bangui muri Centrafrique, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Faustin-Archange Touadéra wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu.
Dr Nsengiyumva yageze muri iki gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Werurwe 2026, ahagarariye Perezida Paul Kagame muri uwo muhango.
Touadéra yatsindiye gukomeza kuyobora Centrafrique nyuma yo gutsinda amatora yabaye mu Ukuboza 2025 ku majwi 76,15%. Muri manda nshya ya 2026-2032, yiyemeje gushyira imbaraga mu kubaka amahoro arambye, kuvugurura politiki y’igihugu no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yitabiriye irahira rya Perezida Touadéra muri Centrafrique

U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zitandukanye, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu iterambere.
Mu rwego rw’umutekano, u Rwanda rufite uruhare rukomeye muri Centrafrique binyuze mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro buzwi nka MINUSCA, aho Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi batangiye kuhakorera kuva mu 2014.
Mu 2020, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yihariye y’ubufatanye mu bya gisirikare, u Rwanda rwohereza abasirikare bagera kuri 1200 bafashije guhagarika inyeshyamba zari ziyobowe na François Bozizé zari zigeze hafi y’umujyi wa Bangui.
Uretse kurinda abayobozi bakuru barimo Perezida Touadéra n’Umurwa Mukuru Bangui, Ingabo z’u Rwanda zinafasha mu kongerera ubushobozi igisirikare cya Centrafrique (FACA), hagamijwe ko kizashobora kwicungira umutekano mu gihe kiri imbere.
Kugeza ubu, Ingabo z’u Rwanda zimaze guhugura abasirikare barenga 2.400 bashya ndetse n’aba Suzofisiye 300. Ibyiciro bine byamaze kwinjizwa muri FACA hagati ya 2023 na 2025, bigaragaza intambwe igaragara mu kubaka igisirikare cy’iki gihugu.
Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bafite inshingano zirimo kurinda abasivili n’ibyabo, abayobozi bakuru b’igihugu, abakozi ba Loni n’ibikoresho byabo, ndetse n’ibikorwaremezo bikomeye birimo Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya M’Poko.
Kugeza ubu, u Rwanda rufite abasirikare bagera ku 1200 bari muri Centrafrique mu rwego rw’amasezerano yihariye, batandukanye n’abari mu butumwa bwa Loni, bakomeje kugira uruhare mu kugarura ituze n’umutekano, cyane cyane mu mujyi wa Bangui n’inkengero zawo.
Banashinzwe kandi kurinda urugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu gace ka Damara, muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts