Minisitiri w’ Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yegejeje ku bagize Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’ imyaka itanu.
Ni mu muhango wabaye kuri uyu wakabiri tariki 12 Kanama 2025 mu ngoro Inteko nshingamategeko ikoreramo, Kimihurura mu mujyi wa Kigali, ahamuritswe gahunda ya 2024-2029
Mu byo Guverinoma iteganya gukora, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iteganya kubaka imihanda ireshya na kilometero 300 ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu n’indi y’imigenderano hagamijwe koroshya ingendo.

Minisitiri w’ Intebe yagaragaje ko u Rwanda ruzatera imbere mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo bitandukanye n’ibindi bizatuma umuturage arushaho kuzamuka mu bukungu.
Yavuze ko hazubakwa imihanda yo ku rwego rw’igihugu n’imigenderano hagamijwe kunoza ibyerekeye gutwara abantu n’ibintu.
Ati “Hazubakwa hanasanwe ibilometero birenga 300 by’imihanda ku rwego rw’igihugu, byongeye kandi ibilometero birenga 500 by’imihanda y’imigenderano bizakorwa mu rwego rwo korohereza abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro n’ibindi bicuruzwa ku masoko.”
Biteganywa kandi ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizatezwa imbere, umusaruro ubukomokaho ukaziyongera ku rugero rwa 50%.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yavuze ko hazongerwa imihanda igamije gufasha abakora ubuhinzi n’ubworozi n’ubundi bucuruzi kugeza umusaruro ku masoko.
Ati “Hazatezwa imbere itwarwa ry’abantu n’ibintu hifashishijwe ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ari byo bitangiza ibidukikije. Guverinoma izakomeza kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali. Ibi bizafasha cyane kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu masaha abagenzi baba bajya cyangwa bava mu kazi.”
U Rwanda ruteganya ko ibyerekezo bya RwandAir biziyongera na ho abagenzi bayo bakazikuba kabiri kugeza mu 2029.
Minisitiri w’Intebe ati “Mu rwego rwo gukomeza korohereza abohereza ibicuruzwa mu mahanga, biteganyijwe ko RwandAir izongera ingano y’imizigo itwara.”
Biteganyijwe ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kizuzura mu 2027/2028 kikazatuma urwego rw’ubwikorezi bwo kirere rurushaho gutera imbere.
Umusaruro umuturage azinjiza uzava ku mpuzandengo y’Amadorali ya Amerika 1040 ugere ku Madorali arenga gato 1360 mu 2029.