Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda baba i Burayi kwanga kuba imbohe z’ibinyoma bivugwa ku Rwanda n’urwango rukwirakwiza ku miyoboro irimo imbuga nkoranyambaga.

Ubu butumwa yabutangiye i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 21 Gashyantare 2026, ubwo abarenga 500 biganjemo urubyiruko baturutse mu bihugu by’i Burayi bahuriraga mu gikorwa cyo kungurana ibitekerezo ku bumwe n’ubudaheranwa.
Minisitiri Bizimana yagize ati “Ikibazo gikomeye cyugarije urubyiruko rutuye mu mahanga kugeza ubu, kigaragarira mu gukwira kw’ibinyoma ku Rwanda bikozwe n’abakoze Jenoside bahunze, abahakana Jenoside n’abayoboke babo bifashishije imbuga nkoranyambaga. Bamwe muri bo ni ababyeyi banyu cyangwa bene wanyu.”

Yasabye urubyiruko kwanga kuba imbohe z’ibinyoma by’aba bantu, urwango rwabo n’ingengabitekerezo yabo, abamenyesha ko bo nk’urubyiruko, nta kibazo u Rwanda rubafiteho kuko icyaha ari gatozi, kandi ko badahejwe mu gihugu cyabo.
Ati “Ntimukabe imbohe z’ibinyoma byabo, urwango rwabo n’ingengabitekerezo yabo. Icyaha ni gatozi, si icy’umuryango. U Rwanda ni urwacu twese. Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yanyigishije ko ubumwe bwacu ari ntavogerwa. Tuburinde twivuye inyuma, tubitewe n’urukundo dukunda Igihugu cyacu, ejo hazaza hacyo n’ah’abazadukomokaho. Uyu munsi, ejo n’ibihe byose.”

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko iyi gahunda izafasha Abanyarwanda baba i Burayi kumenya ibikorwa bifatika bisubiza ibibazo byabo, bagaragaze ibyo bifuza n’imbogamizi bafite, ibizatuma bashimangira ubumwe bafitanye n’u Rwanda n’urukundo bafitiye iki gihugu.










