BREAKING

Imyidagaduro

Min Dr. Utumatwishima yasezeranyije impinduka zizateza imbere abahanzi

Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yateguje impinduka mu Nama y’Igihugu y’Abahanzi, ahamya ko hari kwigwa uko yaba urwego rushyirwaho n’itegeko.

Ibi yabyemeje nyuma yo kugirana ibiganiro n’abagize Komisiyo y’Uburezi,

Minisitiri w’ Urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdalah. Photo archive

Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 22 Mata 2025.

Mu mpinduka yakomojeho, Minisitiri Utumatwishima yagize ati “Ikindi turi kugerageza kubaka ni urwego rw’abahanzi rwa Leta ruzajya rukurikirana uburenganzira, imibereho n’imyitwarire y’abahanzi nk’uko izindi nzego zireberera imyuga zimeze mu Rwanda.”

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko uru rwego rushobora no kuba rwigenga ariko rwarashyizweho n’itegeko ndetse rukorana na Leta kugira ngo rugire imbaraga ku bahanzi.

Izi mpinduka zije mu gihe Inama y’Igihugu y’Abahanzi isanzwe yari imaze igihe irwana no gushaka ubuzima gatozi nk’urwego rwigenga ariko byaragoranye.

Ni mu gihe ariko kandi benshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro basanga ipfundo ry’iterambere ry’ubuhanzi rishobora kuva mu kuba uru rwego rwaba ruriho kandi rukora neza.

Uretse izi mpinduka ziri gukorwaho na Minisiteri y’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, bafatanyije n’izindi nzego hari gushakwa uko hajyaho iteka rya Minisitiri risobanura uko ibihangano by’abahanzi byarengerwa.

Ikindi gikomeje gukorwaho na Minisiteri y’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, ni ishyirwaho ry’ikigo ‘CMO’ kizajya gikusanya ibyavuye mu babyaza umusaruro ibihangano by’abahanzi bityo ibyavuyemo bikabagirira akamaro.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts