BREAKING

Imyidagaduro

Mike Kayihura na Kivumbi King bashimishije abitabiriye igitaramo bafatanyije

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza 2025, ahazwi nka Kigali Universe hari huzuye abakunzi b’umuziki bari bitabiriye igitaramo cyahuje abahanzi Mike Kayihura na Kivumbi King, bagamije gufasha abafana babo gusoza umwaka neza.

Iki gitaramo cyitabiriwe cyane n’urubyiruko, by’umwihariko abakunzi b’umuziki wa R&B, Afro-fusion n’indirimbo zituje zitanga ubutumwa, kikaba cyanyuze benshi kubera imitegurire myiza n’uburyo cyagenze neza.

Mike Kayihura, uzwi mu ndirimbo zirimo “Anytime” na “Sabrina”, yagaragaje ubuhanga n’ubunararibonye ku rubyiniro, aho yasabaga abafana kumufasha kuririmba, bigaragaza ko indirimbo ze zizwi kandi zikunzwe cyane. Abitabiriye igitaramo bagaragaje ko ari umwe mu bahanzi bakomeje kuzamura umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mike Kayihura yashimishije cyane abakunzi b’ umuziki

Ku rundi ruhande, Kivumbi King na we yerekanye umwihariko we mu kuririmba indirimbo zifata ku mitima ya benshi. Indirimbo ze zatumye bamwe mu bitabiriye bagaragaza amarangamutima menshi, abandi babyina bishimye, bigaragaza uko umuziki we ugera ku mitima ya benshi by’umwihariko urubyiruko.

Kivumbi King yanyuzagamo agacuranga na guittar

Icyashimishije cyane abafana ni uko aba bahanzi bombi basangiye urubyiniro mu ndirimbo “Sabrina”, bahuriyemo, bigatuma igitaramo kirushaho gushimisha abari bahari.

Ella Rings na we yaririmbye muri iki gitaramo

Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko banyuzwe n’imitegurire yacyo, umutekano wari uhari ndetse n’ubwiza bwa Kigali Universe nk’ahantu hakomeje kwakira ibitaramo bikomeye. Iki gitaramo cyanahaye umwanya abahanzi bakizamuka barimo Nillan na Ella Rings.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts