Umutoza w’ umunyarwanda Mashami Vincent yatangajwe nk’Umutoza mushya wa Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania mu gihe cy’imyaka ibiri.
Mashami nta kazi yari afite nyuma yo gutandukana na Police FC muri Kamena.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Ikipe ya Dodoma Jiji, ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania, yahaye ikaze uyu mutoza uzayitoza mu myaka ibiri iri imbere.
Mu myaka itatu Mashami yatoje Police FC, yayisigiye ibikombe bibiri birimo icy’Amahoro n’icya Super Coupe.
Dodoma Jiji FC agiye kujya gutoza, yasoje ku mwanya wa 12 mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/2025.
Mashami ni umwe mu batoza b’Abanyarwanda bafite ubunararibonye, aho yatoje Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ nk’umutoza mukuru, Bugesera FC, APR FC na Isonga FC.