BREAKING

AmakuruDiasporaKwibuka

Malawi: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza guharanira amahoro

Abanyarwanda baba muri Malawi, inshuti z’u Rwanda n’abahagarariye ibihugu byabo bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashimangira ko bafite inshingano yo guharanira amahoro n’ubutabera.

Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Lilongwe ku wa 10 Mata 2026.

Cyitabiriwe n’abashyitsi 200 barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Malawi, Dr. George Thapatula Chaponda, Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Chauncy M.K Simwaka n’abandi bayobozi bo muri Leta.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Malawi, Emmanuel Bugingo, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatunguranye ahubwo ko yateguwe imyaka myinshi binyuze mu gukwirakwiza amacakubiri, ivangura no kwambura abantu ubumuntu.

Yatanze umuburo ko nubwo nyuma ya Jenoside Abanyarwanda bubatse u Rwanda rushya, abakoze Jenoside bakiriho kandi ko bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yabo n’imvugo z’urwango mu karere k’Ibiyaga Bigari, ibituma kagira umutekano muke.

Ambasaderi Bugingo yatangaje ko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingengabitekerezo y’ubutagondwa yibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi barimo Abanyamulenge, ikomeje kwenyegeza ubugizi bwa nabi burimo ubwicanyi n’itoteza ku manywa y’ihangu.

Ambasaderi Emmanuel Bugingo yagaragaje impungenge ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwikwira mu karere

Umujyanama w’uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Malawi mu bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Simone Herr-Terrence, yavuze ko umuryango mpuzamahanga utigeze ukumira cyangwa ngo uhagarike Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi wari ufite ibimenyetso bigaragaza ko iri kuba.

Simone yasabye umuryango mpuzamahanga kwikosora, ukumva ko ufite inshingano rusange yo kwimakaza ubumwe, ubutabera n’ubwiyunge kugira ngo Isi irangwe n’amahoro.

Minisitiri Chaponda yatangaje ko Malawi yifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside no guharanira ko itazongera, asaba abantu kwirinda amagambo y’urwango kuko ari yo yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho.

Minisitiri Chaponda yasabye abantu kwirinda amagambo y’urwango

Abitabiriye iki gikorwa biyemeje kwifashisha amasomo bakuye mu mateka ya Jenoside, bagaharanira amahoro n’umubano udaheza mu batuye Isi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts