BREAKING

AmakuruPolitiki

Leta ya RDC na M23 byemeranyije guhagarika intambara bagakomeza ibiganiro by’ amahoro

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Leta y’icyo gihugu, byumvikanye guhagarika imirwano bimaze igihe bihanganyemo mu burasirazuba bw’icyo gihugu, kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeje guhuza impande zombi muri Qatar bibe mu mwuka mwiza.

Leta ya RD ya Congo na M23 byemeranyije agahenge

Ibi ni ibyatangajwe mu itangazo rihuriweho n’impande zombi ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 23 Mata 2025.

Itangazo riragira riti “Mu mwuka w’ubwumvikane busesuye n’intego ihuriweho yo guharanira amahoro binyuze mu nzira y’ibiganiro, abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa AFC/M23 bagiranye ibiganiro by’amahoro byabereye muri Leta ya Qatar.”

“Nyuma y’ibiganiro byabaye mu mucyo no mu buryo bwubaka, impande zombi zumvikanye gukorana hagamijwe kugera ku masezerano y’agahenge azatuma ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa rirambye ry’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi rigerwaho.”

Itangazo ryakomeje rivuga ko impande zombi zumvikanye guhita zihagarika imirwano ako kanya no kwamagana burundu amagambo y’urwango n’iterabwoba, ndetse no guhamagarira abaturage b’ingeri zose kubahiriza izi ngamba.

Itangazo ryasohowe na M23

Impande zombi kandi zumvikanye gukurikiza izo ngamba zavuzwe haruguru, zivuga ko ari umusingi w’ibiganiro byubaka bigamije kugarura amahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange, “Ibyo biganiro bizibanda ku mpamvu muzi y’iyo ntambara ikomeje ndetse n’uburyo burambye bwo kuyirangiza mu burasirazuba bwa Congo.”

Abahagarariye RDC na AFC/M23 biyemeje kubahiriza izi ngamba guhera ubwo biganiro bitangira kugeza aho bizarangirira habonetse umuti urambye, ndetse basaba Abanye-Congo bose, abayobozi b’amadini n’itangazamakuru, gushyigikira no gusakaza ubu butumwa bw’icyizere n’amahoro.

Bashimiye kandi byimazeyo Leta ya Qatar ku ruhare rwayo no “ku bwitange idahwema kugaragaza mu korohereza ibi biganiro by’amahoro.”

Iyi ntambwe y’ibiganiro itewe nyuma y’igihe gito Qatar ifashe icyemezo cyo kuba umuhuza mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku wa 18 Werurwe 2025 nibwo Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byakurikiwe n’uruzinduko abahagarariye AFC/M23 barimo Umuyobozi mu bya politiki wayo, Bertrand Bisimwa na Colonel Nzenze Imani John ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, bagiriye muri Qatar.

Icyo gihe, Leta ya Qatar yaganirije abahagarariye AFC/M23, bayisobanurira impamvu yatumye bafata intwaro n’icyo bifuza kuri Leta ya RDC. Ibirambuye kuri iki kiganiro ntibyagiye hanze kuko impande zombi zumvikanye ko bigomba kuba ibanga.

Icyo gihe kandi, intumwa z’u Rwanda n’iza RDC na zo zahuriye muri Qatar, ziganira ku makimbirane ari hagati y’impande zombi kuva mu 2022, ashingiye ahanini ku rugamba rwa AFC/M23.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuye ku izima yemera kuganira na AFC/M23 nyuma y’aho uyu mutwe wari ukomeje kwigarurira ibice byinshi mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts