Sosiyete KFC (Kentucky Fried Chicken), imwe mu zimenyerewe ku Isi mu gutegura amafunguro yihuse (fast food), yimukiye mu gice cya Kimironko mu Mujyi wa Kigali, aho yatangiriye gukorera kuri station ya Engen.
Amakuru yo kwimuka kwayo yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko yari isanzwe ikorera i Remera hafi ya Prince House.
Mu butumwa iyi sosiyete yashyize hanze, yagize iti: “Kigali, muriteguye? Twafunguye imiryango kuri Engen, Kimironko. Inkoko mukunda zagarutse kandi zishyushye kurushaho. Mwitabire, muzane n’inshuti zanyu, dusangire amafunguro tutazigera twibagirwa.”
KFC yimukiye muri Kimironko mu gihe ahahoze ishami ryayo i Remera hari gukorerwa imirimo y’ubwubatsi, ari na yo mpamvu yahisemo kwimura ibikorwa byayo by’igihe gito.
Uretse iri shami rishya rya Kimironko, KFC ifite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa byayo muri Kigali, aho biteganyijwe ko izafungura andi mashami abiri mashya: rimwe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro n’irindi ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Iyi gahunda yo kwagura ibikorwa ishingiye ku kwiyongera kw’abakiliya bayo mu Mujyi wa Kigali, bigaragaza ko amafunguro yihuse agenda arushaho gukundwa n’abaturage.
Ku rwego mpuzamahanga, KFC ikorera mu bihugu birenga 150 ku Isi, ikaba ifite amashami arenga ibihumbi 30. Iyi sosiyete izwi cyane kubera inkoko zayo zitetse mu buryo bwihariye ndetse n’ifiriti bikunzwe n’abatari bake.











