BREAKING

GospelImyidagaduro

Josh Ishimwe agiye kurirmba mu Buholandi

Josh Ishimwe, Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera mu Buholandi ku wa 14 Gashyantare 2026, umunsi ufatwa nk’abakundana (Saint Valentin) ku Isi hose.

Iki gitaramo cyiswe “All About Love” kizabera mu mujyi wa Spijkenisse mu Buholandi, kigamije guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Burayi mu mwuka w’urukundo, binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima.

Kwinjira bizaba ari 40€ ku muntu umwe, 60€ kuri couple ndetse na 80€ ku muntu uzaba ushaka gutera inkunga uyu muhanzi.

Josh Ishimwe yavuze ko iki gitaramo yiteguye ko kizahuriza hamwe Abanyarwanda batuye mu Buholandi, mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Budage, muri Luxembourg no mu bindi bihugu byegeranye.

Iki gitaramo cya All About Love giteganyijwe mu bihe byihariye bya Saint Valentin, aho benshi baba bizihiza urukundo hagati y’abashakanye, abakundana n’inshuti.

Abategura iki gitaramo bavuga ko bazatanga umwanya wo kwibutsa abantu ko urukundo nyakuri rushingira ku Mana, ku kubahana no ku kwitangira abandi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts