Uzindutse mu gitondo imvura yaraye igwa ugasanga imirima yawe imeze gutya wakwifata ute?
Watekereza ku mbaraga wakoresheje uhinga iyi mirima, igihe wakoresheje, ibyo washoyemo nk’amafaranga, ukibaza uko byagaruka, bitaba ibyo ugatangira kwiyakira ko uhombye, no gutekereza izindi nzira wacamo ngo wongere kubona igishoro.
Akenshi kandi Ibiza nk’ibi iyo bijya kuba ntawuba azm igihe bizazira, ubona imvura igwa ikarenza urugero cyangwa ikazamo amahindu, umuyaga ugahuha bidasanzwe, icyo bibyara ni ukonona imyaka iri mu mirima umuhinzi agasubira hasi.
Ibi ariko ntibyagombye kuremerera abahinzi kuri uru rwego, kuko ubu Leta ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yashyizeho gahunda ya TEKANA URISHINGIWE MUHINZI MWOROZI, aho yunganira abahinzi kuri 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi maze Umuhinzi akishingira ibihingwa bye biri mu murima muri Sosiyete y’ubwishingizi yihitiyemo, ku buryo iyo bihuye n’ibiza ashumbushwa hakurikijwe agaciro k’ibyo yashoye mu buhinzi bwe.
Hari abafashe iya mbere bajya muri ubwo bwishingizi kandi barahamya ko bwabagiriye akamaro.
Nk’iyi Koperative ihinga umuceri kuri Hegitari 750 mu gishanga cya Mwogo – Rurambi mu Karere ka Bugesera bafite ubuhamya ku byababayeho.
Uyu ni TWIZEYIMANA Theoneste Umunyamabanga wayo akaba n’Umuhinzi
“Ubwa Mbere byabaye muri 2018, twaburaga nk’icyumweru kimwe ngo dutangire gusarura; twateganyaga kubona toni ibihumbi 4, umwuzure uraza umuceri wose urarengerwa hamera nk’ikiyaga, habe ngo twasaruye n’ikilo na kimwe. Byari amarira, abantu bacika intege zo kongera guhinga,.
Leta ni yo yatugobotse idusanira urugomero, iduha imbuto turongera turahinga.
Bigeze nko mu 2020, birasubira ariko noneho twari dufite ubwishingizi. Ikigo cy’ubwishingizi twari dufitanye amasezerano cyadushumbushije miliyoni 192. Abahinzi barongera baragaruka barahinga, ariko na Leta idufasha kongera kubona imbuto n’ifumbire n’urugomero rurongerwa mu bugari no mu burebure, itaretse nay a nkunganire ya 40% ku bwishingizi.
Rero, guhinga ufite ubwishingizi ntako bisa!”

Imirima y’umuceri yishingiwe mu gishanga cya Rurambi- Mwogo, Akarere ka Bugesera
Dufatiye ku mibare mike twakuye mu buyobozi bw’Akarere ka Bugesera, biragaragara ko ubwitabire buri kugenda buzamuka kuko abahinzi bamaze kubona akamaro k’ubwishingizi bw’imyaka iri mu murima:
Uyu ni NTAZINDA Longin, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi mu Karere ka Bugesera arasobanura uruhare rw’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze mu gushishikariza abahinzi gufata ubwishingizi
“Muri aka Karere ku mwaka hishingirwa Hegitari zigera ku 1000 z’umuceri, Hegitari zirenga 200 z’ibigori, na Hegitari zigera kuri 30 z’ibishyimbo.
Ibi byatumye abashora imari mu buhinzi biyongera kuko mbere batabonaga igisubizo mu gihe wahiga imvura ikaba nyinshi cyangwa izuba rikaba ryishi.”

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 harifuzwa ko ubuso bwishingiwe ku bihingwa bwazamuka bukagera kuri 30%. Byatanze umusaruro kuko amafaranga arenga Miliyari 4 yishyuwe abahinzi bahuye n’ibiza.”
Kuva iyi gahunda itangiye mu 2019, gahunda ya TEKANA URISHINGIWE MUHINZI –MWOROZI yishingira Igihingwa cy’Umuceri, ibigori byahingiwe kuribwa cyangwa gutuburwamo imbuto, Ibirayi, ibijumba, urusenda, imyumbati, Soya, ibishyimbo, n’imiteja. Ibindi bihingwa bitari kuri uru rutonde byemerewe kwishingirwa ariko byo Let anta nkunganire ibitangira, umuhinzi yiyishyurira ikiguzi cy’ubwishingizi 100%

Kugeza ubu Sosiyete z’ubwishingizi zishingira gusa igishoro umuhinzi yakoresheje ariko hirya no hino usanga abahinzi bifuza ko hakongerwamo n’umusaruro bikabarwa neza kabone n’iyo byabasaba kongera amafaranga y’uruhare rwabo batanga.
Ibiza cyangwa impanuka byishingirwa ni imyuzure, Imvura nyinshi yica imyaka, Izuba ryinshi, Urubura, Umuyaga, Isuri n’inkangu, Indwara n’ibyonnyi byarwanyijwe ntibikire, n’inkongi y’umuriro.
Ikindi abahinzi bifuza kwinjira muri iyi gahunda bakwiye kumenya ni uko hatishingirwa imirimo yo mu buhinzi itarakozwe cyangwa yakozwe nabi, ubujura, intambara, inyoni n’izindi nyamaswa gutinda gusarura imyaka ikangirika, guhinga imbuto zangiritse cyangwa izahinzwe mu gace zitagenewe.

Ku birebana n’ibigo by’ubwishingizi biri muri iyi gahunda, hari BK Insurance, Radiant Yacu, SONARWA na Old Mutual.
Mu masezerano y’ubwishingizi haba harimo ko Umuhinzi yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe yagereje ubusabe bwe burimo ibisabwa byose kuri Sosiyete y’ubwishingizi.
Abahinzi bagera kuri 568,563 bamaze gushumbushwa amafaranga agera kuri 2,854,322,866 kubera ubwishingizi bafashe kandi ni ko Leta yagiye ibaha nkunganire