BREAKING

AmakuruPolitiki

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Kuri uyu wa mbere tariki 15 Nzeri 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Inama yamenyeshejwe ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2024/2025 hamwe n’itangira ry’umwaka w’amashuri 2025/2026. Habonetse umusaruro mwiza mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bitewe na gahunda zo kuzamura ubushobozi bw’abanyeshuri n’uruhare rukomeye rw’ibigo by’amashuri. Ababyeyi barakangurirwa gukomeza ubufatanye n’ibigo by’amashuri kugira ngo umusaruro uva mu myigire urusheho kwiyongera.

Ku bijyanye n’ubuhinzi, imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga 2026A iri ku rwego rwiza. Abahinzi barakangurirwa kurangiza gutegura ubutaka, gutera imbuto ku gihe no gukoresha neza ifumbire n’imbuto z’indobanure kugira ngo barusheho kubona umusaruro ushimishije.

Inama yagejejweho kandi intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu gihugu. Ubu ingo zigerwaho n’amashanyarazi zigeze kuri 85% mu 2025, ugereranyije na 2% mu mwaka wa 2000. Kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n’ahantu hose hari ibikorwaremezo by’iterambere igerweho, harateganywa kuvugurura ibiciro by’amashanyarazi, bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’igice cy’ingamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.

Ku bijyanye n’imikino, imyiteguro y’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku rwego rw’isi iri kugenda neza. Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizabera ku mugabane wa Afurika, rikazabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, kandi abaturage barakangurirwa kwitabira iki gikorwa cy’imbonekarimwe.

Hamenyeshejwe kandi gahunda yo kongera ingano n’ubuso buteyeho amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gihugu hose, harimo n’imijyi. Ibi bikorwa bizakorwamo uruhare n’imiryango n’abafatanyabikorwa, bigafasha u Rwanda guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibidukikije, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, no guteza imbere iterambere rirambye. Hemejwe kandi amasezerano y’ubufatanye hagati ya African Parks Networks na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu bindi byemezo, Inama yemeje itangwa ry’Ubwenegihugu Nyarwanda, amabwiriza y’imyitwarire n’igenzura rya Komite z’imyitwarire mu Ngabo z’u Rwanda, ndetse no kwimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange kugira ngo hubakwe urugomero n’umuyoboro w’amazi uva Gicumbi werekeza Nyagatare. Hanemejwe kandi abahagarariye ibihugu mu Rwanda, barimo Bwana Victorino-Nká Obiang Maye, Ambasaderi wa Equatorial Guinea, na Bwana Husain Saif Aziz Al-Harthi, Uhagarariye inyungu z’Ubwami bwa Oman.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts