Ingabo z’u Rwanda (RDF) zo mu itsinda ry’abahanga mu bwubatsi zasoje ubutumwa zari zimazemo iminsi 60 muri Jamaica, aho zari zagiye gufasha gusana ibikorwaremezo n’inzu z’abaturage zangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Melissa.
Amakuru People TV ifite ni uko ubu butumwa bwasojwe mu mpera z’icyumweru gishize, aho abagize iri tsinda bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Ubwo bakirwaga kuri iki kibuga, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen Maj Alex Kagame, yashimiye aba basirikare ku bwitange n’imyitwarire bagaragaje mu mezi abiri bari bamaze muri Jamaica.
Yagize ati: “Wa muco wa RDF, za ndangagaciro nababwiraga zarabaranze. Mwagaragaje ubwitange, ubushishozi, imyitwarire myiza no gukorera hamwe. Mu gihe cy’amezi abiri mwamaze muri Jamaica nta kintu na kimwe kibi twigeze tubumvaho, rwose mukwiye kongera kwiha amashyi.”
Ibikorwa by’iri tsinda ry’Ingabo z’u Rwanda byibanze ku gusana ibikorwaremezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga ndetse no kubakira no gusana inzu z’abaturage mu Mujyi wa Montego Bay uherereye mu Ntara ya St James, ibikorwa byishimiwe n’abaturage bahatuye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica, Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, na we yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku kazi zakoze, avuga ko bagaragaje ubunyamwuga n’umurava.
Ati: “Ni abantu bagaragaje umurava n’ubunyamwuga. Aba basirikare bakoze byinshi cyane mu gihe gito. Birashimishije kumva ko mu mezi abiri bamaze hano bakoranye n’abaturage kandi nta raporo n’imwe igaragaza imyitwarire mibi yabaturutseho. Ni abanyamahoro.”
Vice Admiral Wemyss-Gorman yavuze ko igihugu cye kizakomeza guteza imbere umubano n’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Ubwo Perezida Kagame yasuraga Jamaica, bamwe mu baturage mwubakiye wenda ntibanamubonye cyangwa ngo bumve ijambo yavugiye aha. Ariko ndababwiza ukuri ko batazibagirwa ko batabawe n’Ingabo z’igihugu ayoboye. Tuzakomeza gukora byinshi biduhuza mu gusigasira uyu mubano mwiza wa RDF na JDF kandi uzakomeza gukomera.”
Ku wa 14 Mutarama 2026 ni bwo u Rwanda rwoherereje Jamaica iri tsinda ry’abasirikare b’inzobere mu bwubatsi, aho rimaze iminsi 60 rifasha muri gahunda yo gusana ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga.









