BREAKING

PolitikiUmutekano

Ingabo za SADC zari muri Congo zatashye zinyuze mu Rwanda

Kuri uyu wakane tariki 12 Kamena 2025, Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zatashye zinyuze mu Rwanda.

Umurongo wa Buszitwaye aba basirikare zinjiye ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC ahagana Saa Tanu z’amanywa, zivuye mu Mujyi wa Goma mu Burasirazubabwa RDC. Mu gutaha, izi ngabo zikaba zakoresheje umuhanda Rubavu-Musanze-Kigali-Rusumo.

Imwe mu modoka yifashishijwe n’ izi ngabo zitaha

Bikaba bivugwa ko hatashye ingabo 700. Ni ubwa mbere hatashye abasirikare benshi ba SAMIDRC, kuko muri Mata na Gicurasi 2025 ho hatahaga bake bari baherekeje ibikoresho bya gisirikare byakoreshwaga mu rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23.

Muri iki cyiciro hatashye abasirikare bo mu bihugu byatangaga umusanzu muri SAMIDRC: Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi.

Bus za RITCO nazo zakoreshejwe mu gucyura izi ngabo za SAMIDRC

Ku wa 11 Kamena, SADC yasobanuye ko aba basirikare bakomereza urugendo i Dar es Salaam muri Tanzania. Aho ni ho aba Afurika y’Epfo na Malawi bafatira indege, bakomereze mu bihugu byabo.

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyatangaje ko giteganya kwakira abasirikare bacyo batashye muri iki cyiciro ku wa 13 Kamena.

Ubutumwa bwa SAMIDRC bwatangiye mu mpera za 2023. Muri Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu bya SADC bafashe icyemezo cyo kubuhagarika mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by’impande zifitanye amakimbirane.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts