BREAKING

Imibereho Y'AbaturageUbukungu

Impunzi zo mu Nkambi ya Nyabiheke n’abandi baturage bagiye kuzuza uruganda rwa miliyoni 210 Frw.

Impunzi ziba mu Nkambi ya Nyabiheke iherereye mu Karere ka Gatsibo ku bufatanye n’abaturanyi bazo bibumbiye muri Koperative Duhuze imbaraga Gatsibo, bagiye kuzuza uruganda rukora akawunga, ruzatwara miliyoni 210 Frw.

Imirimo yo kubaka uru ruganda igeze kuri 90% kuko kubaka byarangiye aho kuri ubu bari gushyiramo imashini zizakoreshwa mu gukora akawunga. Biteganyijwe ko ruzajya rukora ifu y’akawunga ingana na toni eshanu ku munsi.

Uru ruganda rugiye kuzura nyuma y’uho mu 2022 Leta yatunganyije igishanga cya Rucumbo ikagiha Koperative Duhuze imbaraga Gatsibo (KODIGA), ibarizwamo abanyamuryango 446 bahinga kuri hegitari 23. Abagera kuri 222 muri bo ni impunzi zo mu Nkambi ya Nyabiheke, abandi 224 bakaba ari Abanyarwanda bazituriye.

Bakora ubuhinzi bw’ibigori basimburanya na soya ariko bakaba banateganya guhinga imboga. Kuri ubu bageze ku musaruro ungana na toni 5,1 kuri hegitari muri rusange bakaba babasha kubona umusaruro wa toni ziri hagati 120 ndetse 140 ku gihembwe.

Perezida wa Koperative Duhuze imbaraga Gatsibo, Nsanzabarezi Samuel

Perezida wa Koperative Duhuze imbaraga Gatsibo, Nsanzabarezi Samuel, yavuze ko ku bufatanye na HCR yatangiye kububakira uruganda ruzajya rutunganya akawunga mu bigori bezaga aho kugira ngo babigurishe, ahubwo babitunganye barusheho kwihaza mu biribwa.

Ati “Ni uruganda ruje rukenewe kuko wasangaga dufite ibibazo by’amasoko byagiye bikunda kutubaho, twagiraga umusaruro mwinshi ugasanga abaguzi baje bakerewe n’aho baziye bakaduha amafaranga bumva bashaka. Rero uru ruganda ruzatubera igisubizo, tugiye kujya dutunganya wa musaruro wacu, tunashake n’undi tugura dukore akawunga keza.’’

Nsanzabarezi yavuze ko ikijyanye n’isoko ry’akawunga bazajya bakora nta kibazo barifiteho kuko bafite impunzi zirenga ibihumbi 10 zibarizwa mu Nkambi ya Nyabiheke, bakagira n’abaturage ba Gatsibo bose bakeneye ako kawunga.

Kayitare Shema usanzwe ari impunzi mu Nkambi ya Nyabiheke aho yageze mu Rwanda mu 2008 avuye i Masisi, yashimiye Leta y’u Rwanda yabafashije kongera kwiyubaka, bakabaha imirima yo guhinga nta kubaheza.

Ati “Batugabanyije igishanga maze bafata impunzi n’Abanyarwanda bagenda bakitugabanya, buri wese bamuhaye are eshanu bituma turushaho kunga ubumwe. Mbere wasangaga tutavugana ariko aho duhurijwe hamwe muri Koperative ubu turi abavandimwe, byadukuye mu bwigunge, tumenya guhinga kijyambere, twungutse inshuti no gukorera hamwe.’’

Kayitare Shema ni impunzi mu Nkambi ya Nyabiheke aho yageze mu Rwanda mu 2008 avuye i Masisi

Nizombabazi Odette utuye mu Mudugudu wa Kaduha mu Kagari ka Nyabicwamba mu Murenge wa Gatsibo, yavuze ko kuba bari muri koperative imwe n’impunzi byatumye bunguka inshuti basurana umunsi ku munsi.

Yavuze ko bahingira hamwe bakanasarurira hamwe ku buryo ibyo kwishishanya byarangiye ubu basigaye babanye neza.

Yavuze ko uruganda bari kubakirwa ari ikimenyetso cy’ugushyira hamwe agaragaza ko iyo bamwe baba bahinga ukwabo abandi na bo bahinga ukwabo batari kurubona.

Nizombabazi Odette ni umuturage mu Mudugudu wa Kaduha mu Kagari ka Nyabicwamba mu Murenge wa Gatsibo

Umuyobozi ushinzwe gahunda z’impunzi muri Ministeri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gonzague Karagire, yavuze ko guhuza impunzi n’Abanyarwanda baturanye ari uburyo bwiza bwo kubafasha kwigarurira icyizere no gukorera hamwe.

Ati “Iyo bageze mu gihugu cyacu kikabafasha guhura n’abandi baturage, icya mbere bibagarurira icyizere, bikagabanya ubukene bwabo kuko na bo babasha gukora bakiteza imbere. Babasha no kubona ibyo bakora bakabona ubushobozi mu kongera imirire yabo nk’uko hariya babona ibigori byo kurya kandi bakanungurana ibitekerezo n’abandi baturage ku buryo bunga ubumwe.’’
U Rwanda rucumbikiye impunzi ibihumbi 137 zirimo ababa mu Nkambi zirimo Mahama, Nyabiheke, Mugombwa, Kiziba ndetse na Kigeme. Hari kandi zimwe mu mpunzi ziba hirya no hino mu mijyi itandukanye.

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts