BREAKING

AmakuruImikino

Ikipe y’u Bwongereza y’amagare yitabiriye Shampiyona y’Isi yaje na Rwandair

Kuri uyu wa Kane, ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza mu gusiganwa ku magare yateze indege ya RwandAir iva i Londres igana i Kigali, aho yitabiriye Shampiyona y’Isi ya 2025 izabera mu Rwanda kuva tariki 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

U Bwongereza buri mu bihugu bisaga 100 bizitabira iri rushanwa rigiye kubera bwa mbere ku Mugabane wa Afurika. Mu butumwa yashyize kuri rubuga rwa X, RwandAir yagize iti:
“Murakaza neza i Kigali! Muri iki gitondo twishimiye gutwara Ikipe y’Amagare y’u Bwongereza iva i Londres aho yitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda. Mudufashe kubifuriza amahirwe mu masiganwa ari imbere.”

British Cycling, ishami ry’igihugu rigenzura ibikorwa byose by’amagare mu Bwongereza, ni ryo ritoranya abakinnyi bahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga, harimo n’iri rushanwa ry’Isi igiye kubera mu Rwanda.

Shampiyona y’Isi ya 2025 izaba ari amahirwe adasanzwe ku Rwanda kwakira abakinnyi b’ingeri zose baturutse ku migabane yose, ndetse no kugaragaza ubushobozi bw’igihugu mu gutegura amarushanwa mpuzamahanga mu mikino y’amagare.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts