BREAKING

Imikino

Ikipe ya FC Barcelone yasubiriye Real Madrid

Uyu mukino wari hejuru cyane mu ntangiriro zawo, kuko ku munota wa gatanu gusa, Real Madrid yari yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Kylian Mbappe kuri penaliti.

Uyu rutahizamu yatsinze ikindi gitego ku munota wa 15, gifasha Real Madrid kurushaho kuyobora umukino ku bitego 2-1, nubwo FC Barcelone yahise ishyiramo imbaraga ishaka kwishyura.

Nyuma y’iminota ine gusa, Gerard Martin yateye ishoti rikomeye ryashoboraga kuvamo igitego, ariko Umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois, arirambura awushyira muri koruneri.

Ni koruneri yatewe neza na Ferran Torres wayishyize ku mutwe wa Eric Garcia, na we ahita awushyira mu izamu yishyura igitego cya mbere ku munota wa 19 w’umukino.

Iki gitego cyagaruye FC Barcelone mu mukino, itangira gusatira cyane izamu rya Real Madrid, no kubona imipira y’imiterekano hafi yaryo iturutse ku makosa yakorerwaga ba rutahizamu bayo barimo na Lamine Yamal.

Lamine Yamal yatsinze igitego cya kabiri cya FC Barcelone ku munota wa 32. Nyuma y’iminota ibiri gusa, Raphinha yashyizemo ikindi gitego cya gatatu nyuma yo guhabwa umupira na Pedri.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45, Raphinha yatsinze igitego cya kane nyuma y’amakosa yakozwe na Lucas Vázquez watakaje umupira ari mu rubuga rw’amahina.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Real Madrid kuko Umutoza wayo Carlo Ancelotti yakuye mu kibuga Arda Güler na Dani Ceballos ashyiramo Brahim Díaz na Luka Modrić.

Uko ni ko na Hansi Flick wa FC Barcelone yakuragamo Gerard Martin na Pau Cubarsi ashyiramo Andreas Christensen na Alejandro Balde.

Ku munota wa 70, ni bwo Real Madrid yabonye igitego cya gatatu, gitsinzwe na Kylian Mbappe wari mwiza muri uyu mukino washyize mu izamu umupira yari ahawe na Vinicius Junior. Iki ni na cyo gitego cya nyuma cyonetse muri uyu mukino warangiye ari 4-3. Iki ni cyo gitego cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino warangiye ari 4-3.

FC Barcelone yayitsinze umukino wa kane wikurikiranya muri uyu mwaka, ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona ya Espagne n’amanota 82, ikarusha Real Madrid iyikurikiye amanota arindwi, mu gihe habura imikino itatu gusa ngo umwaka w’imikino urangire.

Barcelona yegukanye intsinzi

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts